Ubutumwa bwa 21.08.2021
Duhindukirira Imana yacu mu kwezwa nayo izatugirira neza
Imana yaduhaye Umwana wayo w´ikinege Yesu Kristo idutoranije idukura mu mpande zose z´isi ituzana mu ngoro yayo ku bwumugambi wayo mwiza. Kwubaha no kwiringira Imana nibwo tuzobona ubugingo buhoro.
Mu bagiye bubaha Imana bakayikorera bayikunda bagiye bayibona, Uhereye kuri Aburahamu, Daniyeli, Shadrach Meshake Abdinego, Elija n´abandi bose mu Ijambo ry´Imana bagiye bayibona.
Kuvayo 1:15-21
Urugero rwababyaza bubashe Imana banga kwiyanduza bagakora neza bagize umugisha uva ku Mana. Imana igomba ko tuyubaha tukareka kwiyanduza. Ntidutinye abana b´abantu bica umubiri ahubwo dutinye Imana. Tugendere mu kuri twiyeza umunsi ku munsi kuko tutazi umunsi n´isaha.
Imana yagiye yiyerekana mu gukomera kwayo. Ariko Imana ishaka ko tumenya ubumana bwayo twumvira icyo itubwira kandi tugira kwuzuzwa amavuta.
Tugira agakiza kejejwe kuko Imana y´imbabazi Igihe cyose iraegereza ko tuyihindukira niyo mpamvu yatuzanye muri Gilugali amasezerano yadusezeranyije izayasohoza kuri buri wese. Niyo mpamvu ari byiza kuyik
1 Abami 7:23
Ku bwo kumvira Imana no gukora Imana yahezagiye umupfakazi ariko ageze mu ngorane aribagirwa Imana. Nkuko natwe hari Igihe ingorane zituma duhungabana tugakekeranya Imana yadutabaye. Ku bwo kwitangira Imana hari icyo Eliya yasenze yibutsa Imana. Ni byiza ko tugwiza imirimo myiza kuko hari aho ituvugira imbere y´Imana. Kandi dushikame mu gakiza ibihe byose.
Mu kwezwa niho turonkera amavuta, kwumvira Mpwemu Year ndetse n´imitima mishya.
Zaburi 51: Umutima wejejwe uba ubuturo bwa Mpwemu w´Imana.
Twiyejeje, tukumvira imigisha y´Imana iradukurikira. Tugira umutima ushima muri byose, duhamiriza Imana ku byo yakoze kandi tukanezeza Imana. Imana ishaka agakiza kuzuye, tugenda twirinda , twiyambura, twuzuzwa, dushaka umwanya wo kuyejerwa. Imana ntabgo isaba imyaka twamaze mu gakiza ahubwo igomba ko twezwa. Agakiza ni ku giti cy´umwe umwe. Twese tuzabazwa ingene twafashe agakiza twahawe. Agakiza gashingiye mu kwezwa no kwitegura. Ntabgo tuba tukigendera mu ngeso za kera tutaramenya Imana.
Yer 4: 1-5 Imana iringinga ubwoko bwayo ngo twihane tuyihindukirire mu kwezwa ugakuraho ibizira mu maso y´Imana. Uyu munsi ibibi byabaye byiza kandi ibyiza byitwa bibi.
Ni tugira imirimo myiza mu kwezwa tuzahunga uburakare bw´Imana. Tugire inyota yo kurondera Imana ubaze Imana ubugombe bwayo ku buzima bwacu. Ni iki twakora kugirango twerekana Imana ko dushima ibyo yadukoreye. Tumenye neza Imana yadutoranyije ko yera.
2 Abami 13:1-6
Ni kenshi Imana idutabara ikaugirira neza nyuma yaho tukibagirwa tukisubirira mu byaha. Ariko birakwiye ko aboyagiriye neza bayihindukirira. Duharanire kwakira ubutumwa butuganisha ku bugingo buhoraho.
Dukorere Imana ntiduhangayikishwe n´ibyisi. Ibyo twasezeranye imbere y´Imana tubishitse. Imana ishaka ko tutivanga n´ibyisi kuko iraduhezagira muri byose. Eliya yari umukozi w´Imana agendera mu kuri yumvira Imana ku buryo n´intumbi yuwari ugiye guhambwa yaguye ku magufa ye arazuka.
Tugire kurerwa mu Mana kandi tubigendere dukore icyo Imana ivuga ikishije mu bakozi bayo. Icyo gihe amavuta aragwira.
Yesaya 40:31 Twiringira Imana nayo izatwitaho muri byose. Ibyo dukeneye byose iradusaba kurindira muri yo ntidukike intege. Idufitiye imigambi myiza irenze twe ibyo twifuza. Icyo igomba nukuyumvira, kwezwa, dukureho ibyimbura kimazi, dushake Imana ibindi bizadukurikira.
Yeremiya 1: 9-11 Imana yaduhaye ububasha muri byose mu kunesha kubera yaduhaye amagambo yayo atuma dushikama ntabgoba.
Abera bose baduze mwijuru hazaba hari ibihe bikomeye niyo mpamvu ari ngombwa kwihana bigishoboka.
Luka 11:24-26 Abaheburayo 10:35-36
Tugire kwezwa no kwama imbuto zinza ntitwemerere gusubira inyuma.
Twihangane dukore ubugombe bw´Imana kuko hari ingororano duhabwa ibyasezeranywe. Ntidusubire inyuma ahubwo tubandanye mu gakiza dukize ubugingo bwacu. Amen