Ubutumwa bwa taliki ya 24.04.2021
Tugire kwihanganire ibitugerageza dukurikije icyitegerezo cya Kristo
Ijambo ry´Imana duherutse kumva Imana yacu yongeye kudutera integer itwibutsa ububasha bwayo. Twabwiwe ko imvugo y´Imana idahinduka. Uko yabwiye Aburahamu niko yabwiye Isaka na Yakobo. Uyu munsi niko itubwira. Amasezerano yasezaranije Aburahamu yarashikije.
Itanguriro 26:28 Bongeye kugarukira Isaka kuko Imana yari kumwe nawe niyo mpamvu yerekanye urukunda.
Itanguriro 28:22 Yakobo amaze kubonekerwa n´Imana hari icyo yasezaranyije Imana yuko kubyo azajya ahabwa byose, atazabura kutanga kimwe ku cumi. Ibi byatumye Imana ibana nawe ndetse n´Imana haricyo yashingiyeho ngo imuhezagire.
Twe kenshi dukunda imigisha ariko ntidukunde gukora nkuko Imana igomba.
Abaheburayo 12:3-4
Yesu yatubereye ikitegererezo cyiza ntubwo atari afite icyaha nakimwe yagize kwihangana. Dusabwa kwisuzuma twebwe ubwacu tugahitamwo kwiyambura.
Abaheburayo 12:14-16
Natwe iyo tutafashe neza agakiza twahawe iby´Imana iby´Imana tukabisuzugura tukivugira ibyo dushatse, tukumviriza ibyo dushatse kenshi umugisha w´ukuri turawusha!
Abafeso 2:10
Twakijijwe ku bw´ubuntu bw´Imana. Hari aho Imana yadukuye ndetse hari icyo itutegerejeho (kuyigenderamwo ni ngombwa atari agakiza ka hano mw´ishengero aho duhurira twese.)
Twisuzume ingene ingeso zacu zimeze! Imyitwarire yacu ya buri munsi? Ese ndakijijwe mu rugo rwanjye mu bana banjye mw´ishuri. Ese intahe yagushingirwa n´Imana ibona ibyikinze n´igihe. Ijisho ry´Imana ribona byose dukora bavandimwe! Ugutwi kwe kurumviriza iyo kuvuge ndetse yo kuo ari Imana ntacyo twayinyegeza (Zab 139).
Isuzume nanjye nisume ndacyakora uko umutima wanjye wishakira.
1 Tim 4:8
(Twitoze kwubaha Imana nibwo tuzabaho neza)
Vs. 12 Ikitegererezo mu byo tuvuga, ingeso, urukundo, kwizera, umutima uboneye!
Imigani 4:23 Turinde imitima yacu.
Luke 22:32 & John 17:15
Yesu yadusabiye kuba mu kuri! Twezwe mu kuri. Iyo hari ugukora Ijambo ry´Imana icyo rudusaba habaho kwezwe, ubwiza bw´Imana burabagira. Isi ikeneye kubona ubwiza bw´Imana buturimwo ngo nabo bahindukire bizere.
N´iki gishobora gukorwa kugirango tugume mu gakiza ibihe byose?
Luke 14:26-33 & Matayo 10:34-39
Hari ikiguzi tugomba gutanga nkuko Yesu nawe yasize ubwiza bwose ngo atwitangire ku musaraba. Yesu atubwira kwita ku by´ubugingo kurusha kwita ku bizashira. (Waba uri ku kazi iyumvire ingene ushobora kuba ikitegererezo cyiza wame ibyamwa byiza.
Ibyakozwe n´Intumwa 6:8
Tugire kuzuzwa Ubuntu bw´Imana n´imbaraga, ubwenge bwa Mpwemu Year nibwo bugomba kutuvugusha!
Ibyakozwe n´Intumwa 7:51-60
Igihe yari yahuye n´ikigeragezo ntabwo yari yagize kubabara muri we.
Kutagomba ijosi ntabwo ari ibyakakanya! Nivyahozeho
Abashikamye mu Mana bakayivugira bakayikorera bafite umutima ukeye bafite guheba ubugingo bwabo barahari ngo bitiwigishe! Mureke natwe twigire ku byitegerezo byiza.
Niba Sitefano yarabishoboye Iyo Mana yamushoboje natwe iradushoboza Pawulo yari yaramaramaje. Imana ntabwo yibutse ibyo yakoze mbere ataramenya ukuri akiri umunyedini.
Ezekiel 33:12 Twirinde gusubira inyuma.
Abafilipi 3:7 Ibyo byose amaso yacu atwereka bitatugeza ku bugingo tubyikumkumure ni igihombo.
Vs 11 Ntabwo agakiza tukamenyera ahubwo dukizwa umunsi ku munsi.
Kuva 32:32 Umutima Mose yari afite wari uwo gukunda ubwoko bw´Imana kugezaho aho abwitangira!
Kubara 12
Imana irumva ibyo imitima yacu yibwira ndetse ibihe byose. Ubugwaneza bwo Mose bwatuma anezerwa ko abantu bazuzwa Umwuka w´Imana.
Daniel 5:11
Hari ibyitegerero byiza nka, Daniyeli wari ufite umucyo, kwitegereza n´ubwenge bahejeje neza. Abandi nka Belushazari, Herode n´abandi bagize kutumvira baheza nabi. Imana idutabare.