«Imana niyo mubumbyi wacu, natwe turi ibumba mu ntoki zayo. Reka tuyegere tureke itubumbe uko ishaka». 23.01.2021

Ubutumwa bwa samedi le 23.01.21

«Imana niyo mubumbyi wacu, natwe turi ibumba mu ntoki zayo. Reka tuyegere tureke itubumbe uko ishaka».

Yeremiya 18:1-6

Imana yaturemye mw’ishuso yayo,idushira muri iyisi. Yaturemye mu buryo bwihariye, iduha gusa nayo. Itangiriro 1: 26.

Yaturememye ishaka ko dusa nayo, iduha kugira character nkizayo. Mumiterere y’Imana ninyarukundo, inyabuntu, irababarira, irihangana, igira neza, n’inyamahoro, nyen’umunezero nibindi byinshi. Niba iyi ariyo kamere y’Imana yacu, tukaba natwe turi abana bayo, nukuvugako natwe dukwiriye kumera nkayo.

Nkuko twe dufite umubyeyi wacu ariwe Data wa twese uba mw’ijuru, niko niyisi tubamo ifite umubyeyi wayo, uyitegeka. Dufate rero ko gukurira mu Mana no mw’isi ari nko kurererwa mu ngo ebyiri zitandukanye, aho rumwe rutegekwa n’Imana urundi rugategekwa na satani. Nkuko rero buri rugo rufite amategeko yarwo niko natwe nk’abana b’Imana dufite amategeko tugomba gukurikira. Hakaba n’imyitwarire papa wacu adushakaho, uburyo we yadutureze/yadutoje. Kandi nkuko umubyeyi adakunda ko umwana we agendana nabandi bana bamwanduza ingeso mbi, niko na papa wacu adashaka ko tugenda twaduzwa n’imyitwarire n’imibereho yiy’isi. Kugirango tutanduzwa n’imibereho, n’imyitwarire by’iyisi bidusaba kubaho tuzi ko hano atari iwacu, bidusaba kugenda twirinda (kuba muri y’isi nk’ingenzi).

Iyo umwana wamutoje ingeso nziza, aho yajya hose niyo mutari kumwe akomeza mucyo yatojwe. Imana nayo rero irashaka ko tugira kamere yayo kugirango aho twaba turi hose abe ariyo itugaragaramo. Isi n’ibyayo ntibitwaduze ahubwo abe ari twebwe tuyanduza n’ingeso zacu nziza.

Uburyo bizadukundira nuko twakwegera Imana ikatwigisha, ikaduhindura uko idushaka, maze tukabona kugenda uko idushaka. Uko kuyegera igushakaho nukurengeye guterana murusengero, muri cellule cyangwa mu gicaniro, irashaka wihererane nayo. Niho izabona umwanya wo kukuganiriza no kukugendera.

Ni benshi batubanjirije muri bibiliya bagize kwegera Imana kandi tukagenda tubona nibyavuyemo. Urugero Dawidi, ubwihisho bwe n’Imana ye bwabaye igihe yabaga aragiye intama. Niho yasabaniraga n’Imana ye, ikagenda imubumba. Ibyama byavuye mubusabane tubibona mu buryo yarameze.

Soma izi verse ugende ureba uburyo Dawidi Imana n’abantu bamuvugaga:

1samweli 13: 14

1samweli 16: 18

1samweli 17: 26 (ntiyemeraga ko Imana ye itukwa)

Zaburi 51 (yagiraga guca bugufi no kwihana by’ukuri acumuye ku Mana)

2samweli 1: 11-12 (urukundo nyakuri yarafite, nirwo rwatumye atanezererwa urupfu rwa sawuli)

Zaburi 141: 3 (uburyo yasengaga Imana)

Abandi tubona muri bibiliya bagendaga cyangwa bari babayeho mu buryo buhimbara umutima w’Imana, n’ababyeyi ba Yohana umubatiza. Luka 1: 5-6. Mugukorera Imana kwabo barayigororokeraga. Imana nayo ibahezagiza umukozi wayo.

Itangiriro 6: 8-9, 7:1

Nubwo tubayeho mw’isi yuzuye ibyaha no kutubaha Imana, ntakitwazo nakimwe twazana imbere y’Imana. Nowa nawe yabayeho abamukikuruje bagendera mu kutumvira Imana no mukubabaza umutima wayo, ariko ntibyamubujije we kuyigororokera.

Ikindi kitegererezo tubona muri bibiliya ni Pawulo. Ntiyatangiye agororokera Imana ariko umunsi yagenderewe yahindukiye by’ukuri. Muguca bugufi kwe no kwegera Imana, niho yamugendereye ikamukuraho ibyari bihumwe amaso ye. Kandi nawe yabanje gufata umwanya wo kuba imbere y’Imana kugirango yo ibanze imubumbe. Ibyakozwe n’intumwa 9: 17-19.

Yona 1:10

Mukwegera Imana no gusaba nayo kwacu twirinde cyane kuyimenyera cyangwa kumenyera ugukora kwayo. Imana yacu n’Imana yuzuye urukundo, ni nyebambe, umubyeyi mwiza ariko ikwiriye gutinywa, siyo kumenyerwa. Niyo ifite ububasha bwo kwica cyangwa ikabeshwaho. Abari bari kumwe na Yona baratinye kuko bumvise uburyo yahunze Imana ariko Yona we ntacyo byari bimubwiye. Reka uko tugenda tubona ugukora no gukomera kw’Imana yacu biduhe kurushaho guca bugufi imbere yayo, turusheho kuyubaha no kuyitinya.

Twagiye tubona abantu batandukanye muri bibiliya uburyo Imana yabirataga. Uburyo bashimwaga n’abantu n’Imana. Mbe buriya wowe ugaragara gute imbere y’Imana? Imana yakuvuga gute?

Egera Imana usabe mwuka wera akumene, akubumbe, akuzure maze Imana ibone kugukoresha.

This entry was posted in Archives. Bookmark the permalink.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s