Twaronse incuti nziza iruta izindi zose ari we Yesu Kristo 25.12.2020

Ubutumwa bwa 25.12.2020

Twaronse incuti nziza iruta izindi zose ari we Yesu Kristo

Twaronse incuti nziza ari we Yesu Kristo. Incuti idufatisha umugozi w´urukundo akaba umujyanama.

Umwari uzasama inda azabyara Emmanueli Imana iri kumwe natwe. Tugomba kubyemezwa na Mpwemu Year kuko nta bundi buhanuzi dukeneye bwo kutwemeza ko Yesu ari kumwe natwe. Araturinze umwaka wose mu byo ducamo byose. Atari Uwiteka urinze umurinzi yaba arindiye ubusa.

Icyazanye Yesu: Ntabwo yaje gukuraho amategeko Matayo 5:17&20 ahubwo yaje kuyemeza. Yazanye ibirenze kuri ayo mategeko, kubyarwa byakabiri ngo dukiranuke by´ukuri mu buryo bw´ubu Mana. Atuzanira imbuto z´umwuka, ariko kamere ihabanye n´imbuto za Mpwemu. (Niyo mpamvu umuntu ibyo ashaka gukora atari ibyo akora).

Urugero Matayo 19:16&26

Sawuli ahuye na Yesu yahindukiye ahindukiye ahindurwa n´izina.

Unesha nzamuha izina rishya ritazwi n´umuntu wese keretse urihabwa.

Icyamuzanye nukuduhindurira amazina.

Matayo 2: 1&4 – 7&12

Abanyabwenge bajya kuramya Yesu bamenye ibihe. Urugero Igihe abantu baheka ikimuga bakajya gushaka Yesu akabakiza. Yaje kudukiza ibya roho n´umubiri.

Kuko Imana yakunze abari mu isi byatumye itanga umwana wayo w´ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.

Ntatoranya ku butoni umwemera wese nawe aramwemera.

Ibyakozwe n´intumwa 3:1 &16

Petero na Yohanna bakijije ikimuga bakoresheje izina rya Yesu. Yesu yatuzaniye izina rikomeye ngo icyo muzasaba cyose mu izina rya Yesu muzagihabwa.

Imana yatoranyije abaswa bo mw´isi kugirango ikoze isoni abanyabwenge, ibinyantege ngo ikoze isoni abakomeye. Niyo ibaha kuba muri Kristo Yesu waduhindukiye ubwenge buva ku Mana.

Uwirata yirate Kristo.

This entry was posted in Archives. Bookmark the permalink.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s