Ubutumwa bwa 10.10.2020
Kugendera mu bugombe bw´Imana biduhesha ubugingo buhoraho.
Imana yaturemye idufitiye umugambi mwiza kuri buri umwe. Ariko ku bw´icaha Adamu na Eva bakoze bituma uwo mugambi w´Imana utaba.
Iyo tugendeye mu bugombe bw´Imana haba agakiza k´ukuri, umunezero, amahoro, kugirirwa neza, umutuzo n´imigisha yose iva k´Uwiteka.
Ubwoko bw´Imana bwagize gutakambira Imana bari mu butayu (Kuva 2:23) Ab´Isirayeli batakira Imana, irabumva) ariko igihe Imana yari imaze kubatabara bagiye bahusha bakikorera ibyo imitima yabo yifuza atari ibyo Imana igomba.
Twibuke igihe bageze ku kiyaga gitukura bakabona abanyegiputa babakurikiye bahise bibagirwa ibyo Imana yari yamaze gukora baridodomba.
Kuva 14:11-13. Mose yarabahumurije kuko we yari azi ubugombe bw´Imana kandi akagira no kwumvira.
Kuva 33:15 Imana idushoboze kugira umutima wo kwifuza kuba icyo Imana ishaka no kwitandukanya n´abanyamahanga.
Vs 17: Imana itugirira neza iyo tugize imigambi myiza yo kubana nayo tukagira ubusabane nayo.
Iyo tugize uwo mutima, Imana iraza ikabana natwe.
Urugero bagiye babaza ikimasa barakiramya. Icyo gihe bakongeje uburakari bw´Imana. Ni kenshi iyo ubwoko bw´Imana butangendera mu bugombe bw´Imana habagaho ingaruka.
Kuva 16: 1-30 Uwiteka aha Abisirayeli manu yari yabahaye amabwiriza yingene bazajya bayifata ariko barenga kuri ayo mategeko bibahindukira umuvumo.
1 Abami 2:3-4 Dawidi yariko araga umwana we kungendera mu bugombe bw´Imana ariko kumvira ibyo Imana yamwihanangirije ariko kugendera mu nzira zayo, kwitondera amategeko yayo nibyo yategetse, n´amateka n´ibyo yahamije nk´uko byanditswe mu mategeko ya Mose, kugirango abashishwe ibyo azakora byose aho azagana hose.
Nehemiah 13: Imana yahaye umutima ukunda Imana Nehemiya aritanga ndetse agira ishaka ryinshi ryo kugirango ubwoko bw´Imana bamenye icyo imana ibagombako.
Kugendera mu bugombe bw´Imana bituma tubashishwa nayo aho turi hose mu byo dukora byose.
Mu kugendera mu bugombe bw´Imana habamwo kwumvira. Ijambo ry´Imana ritubwira ko kumvira biruta ibimazi byinshi. (Zaburi 51:19)Imana ikorana n´imitima yejejejwe kandi igomba ko natwe niba dushaka kugira ubusabane nayo twame twiyeza, twirinda, turinda imitima yacu.
Imigani 4:23 Rinda umutima wawe kurusha ibindi byose kuko niho ubugingo bududubiza
Kugendera mu bugombe bw´Imana bituma twisuzuma tukava mu bidatunganye tukagendera mu kugororoka kandi tugakomera mu gakiza
Zaburi 15: 1-5 Ninde uzaguma mu ihema ryawe ryera? (Ninde uzagirana ubusabane nawe? Ninde uzabona ubugingo buhoraho?)
Vs. Kugendera mu bitunganye no gukora ibyo gukiranuka: kuvuga iby´ukuri nkuko biri mu mutima. Imana idushoboze twibuke ko twasezeranye kuyikorera kandi iyo dushikamye ntagishobora kutunyeganyeza. Amen