Ni ryari bikwiriye gusaba Imana ibimenyetso 22.08.2020

Ubutumwa bwa le 22.08.2020
Ni ryari bikwiriye gusaba Imana ibimenyetso?

Abacamanza6:1-10,11-17,36-40   –
Abisilayeli icyo gihe baneshwaga n’abanzi babo kubwo gusubira inyuma kwabo bakimura Imana,bakora ibyangwa Nayo, ariko bagera aho batakambira Imana,Imana y’imbabazi Yo Ihora Iteze ibiganza kubw’Imbabazi Zayo nyinshi,Yumvise gusenga Kwabo,Ibohereza umuhanuzi wa kubibutsa aho Yabakuye.   -Itumaho Gidiyoni kugirango Imukoreshe kunesha abanzi b’ubwoko Bwayo,ariko Gidiyoni we yashatse kumenya by’ukuri ko Ariyo bavuganye asaba ibimenyetso,bivuga ngo gusaba Imana ibimenyetso nibyiza Iyo Ushaka kumenya by’ukuri ko muri kumwe bitewe na situation iyo ariyo,Bidusaba gufata igihe dusenga tukemezwa n’Umwuka Wayo.   -Nubwo Gidiyoni yariyamaze kubona ko Imana barikumwe Yakomeje kubaza ,Imana Izi intege zacu,Gidiyoni yabaye umunyakuri yaturira Imana ibimubabaje,we yibona ko ari umunyantege nke ariko Yo Yamubonegambo umunyembaraga.Tujye tuba ab’ukuri mugihe dusenga.      
Ibyakozwe n’intumwa4:23-31   -Ahangaha abantu b’Imana basabaga ibimenyetso kubw’ubutumwa bwiza bahamagariwe ngo ubugingo bw’abenshi bukire,nibyiza cyane kumenya ko urikumwe n’Imana mumirimo Yayo.        

Matayo 24:3-8   -Aha abigishwa ba Yesu bashatse kumenya ibimenyetso biranga umunsi w’imperuka,ahangaha Yesu ntago yabashubije muburyo direct,bisaba ubwenge bw’Ijambo ry’Imana n’Umwuka w’Imana kugirango tubashe gusobanukirwa kuko siburigihe tuzajya twifuza ibimenyetso ngo tubibone uko tubishaka.  
Luka 23:6-12   -Yesu amenya ibyo twibwira n’impamvu ziyo dusaba ibimenyetso iyo ariyo!!aha Herodi tubona ko yaranezejwe no kubona Yesu kandi yifuzaga no kubona ibitangaza,ariko Yesu yaricecekeye ntacyo yamusubije,hama aramunegura….aha utekereza impamvu y’ibimenyetso Herode yifuzaga niyihe?!ubwo hari inyungu kubw’Ubwami bw’Imana?reka da,ahubwo twitondere guhora dusaba ibimenyetso tubanze tumenye impamvu nyamukuru tubyifuza,nimba arikubwacu cg kubw’inyungu z’Imana,kuko harigihe Imana Ihitamo kwicecekera abantu bakaba babifata nkigisubizo kandi Itarikumwe nawe.      
Yesaya7:10-16, Zaburi:78;18-22   -Harigihe bitaba bikwiye gusaba Imana ibimenyetso mugihe ubwawe uzi ukuri kucyo urigusaba,bifatwa nko kugerageza Imana. urugero Imana Yivugira mw’Ijambo Ryayo ko Yanga Ugutandukana kw’abashakanye,ariko ugasanga umuntu arigusaba Ibimenyetso byo kumenya ko  uwo bashakanye ava ku Mana…ibyo s’ukuri kuko Imana ntiyisubira kucyo Yavuze,ahubwo abatarashaka bashobora kubibaza bifuza kumenya uwo bagiye kuzabana.Ariko wamaze gushaka n’ugutakambira Imana Yo Ishobora byose Ikaza Igahindura ibitagenda murugo rwawe.  
Matayo 24:23-24, 2abatesalonike2:9-10,ibyahishuwe 13:11-14   -satani nawe atanga ibimenyetso ngo benshi bayobe bave munzira y’ukuri,tube maso,dusenge, tube mw’Ijambo ry’Imana. Umwami Yesu adufashe. Amen
Top of Form Bottom of Form
This entry was posted in Archives. Bookmark the permalink.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s