Kugarura icyubahiro n’igitinyiro cy’Imana mu bantu bayo no mu rushengero rwayo Ubutumwa bwa tariki 20.08.2020
Kugirango icyubahiro n’igitinyiro cy’Imana mu bantu bayo no mu rushengero rwayo, Imana ishaka ko tumenye mbere na mbere iyo Mana y’icyubahiro, iyo Mana twakurikiye iyo ari yo. Kandi tunamenye igisohora icyubahiro n’igitinyiro cy’Imana muri twe.
Mu kumenya Imana y’icyubahiro yongeye kutwibutsa uburyo yiyeretse ab’isirayeli kugirango ireme igitinyiro cyayo muri bo (Kuva 19: 3-6, 9-13, Kuva 20: 18-21). Imana yabagendereye mu gukomera kwayo no m’uburyo buteye ubwoba kugirango ibibutse ko ari Imana yo gutinya. Ab’isirayeli bamaze kubona umwotsi, no kumva inkuba ntibatinyutse kwegera ngo bumve icyo Imana ishaka kubabwira. Babwiye Mose ngo abe ari we wegera yumve maze ababwire. Mose nta bwoba yagize bwo kwegera kuko yarazi ko iyo Mana ari iyo kubahwa no gutinya. Imana yaretse ab’isirayeli bahindishwa umushyitsi na presence yayo kuko yashaka ko batazongera kubyibagirwa, ahubwo bitume birinda kuyicumuraho.
Kuva 6:2-3
Imana irashaka ko umenya Imana wakurikiye, menya ububasha n’ubushobozi bwayo. Niyo Mana yambukije ab’isirayeli ikiyaga gitukura, niyo yabiyeretse bagahindira umushyitsi imbere yayo. Niyo Mana natwe iri kumwe natwe, imbaraga zayo no kudahangarwa kwayo ntibyahindutse. Nubwo twe dushobora kujya mu ntege nke yo nta ntege nke igira, ahubwo n’inyembaraga ibihe byose. Nta Farawo wayinaniye ahubwo mu bitangaza byayo yamucishije bugufi iramwemeza. Nta Goliyati w’igihangage washoboye kuyitsinda. Niyo Ndiho, Nduwo Ndiwe, Uwiteka Imana ihambaye. Menya ko udasanzwe (Kuva 19: 6) kandi ko uri muri wowe adasanzwe, wige kubigendera no kubibamo. Eks. Mw’isi president yitwara gute? Agenda uko yishakiye? Agendana nabo ashatse? Mbe burya aba akigenga? Uwo nuwisi, kandi we amenya guhindura uko yarari kubera title yabonye, kubera iki none twe turi abami n’abatambyi, ubwoko bw’Imana bwera ariko tugashaka kwitwara nkab’isi? Cyangwa kwifatanya nabo tudahuje?
Iyo ufite igitinyiro cy’Imana no kuyubaha muri wowe bituma mucyo ukora cyose ubanza kuyigisha inama. Usomye muri Samweli ubona uburyo Dawidi yabanzaga kubaza Imana mbere ya buri decision yose agiye gufata. Kureka Imana ikagira icyo ivuze muri decision ufata harimo kuyubaha, kuyigisha inama, kuko uba uziko utakiri uwawe ngo wigenge.
Icyasohoye rero igitinyiro cy’Imana no kuyubaha mu bantu no mu mashengero y’Imana nuko kuyubaha bisigaye biri kuminwa gusa (Yona 1: 9-10, Yesaya 29:13). Kuko byitwa ko batinya bakubaha Imana ariko ntakuyumvira kurimo kuko ibyo ivuze ngo umuntu akore, atari byo akora. Kenshi usanga umuntu akora ibyo abandi bamugiriye inama (Yesaya 30: 1-5) cyangwa we yishakiye ariko apana ibyo Imana ishaka.
Mubintu bisohora igitinyiro n’icyubahiro cy’Imana harimwo:
- Kumenyera gukora ibyaha, umuntu akabifata nk’ibisanzwe, kandi ijambo ry’Imana ritubwira ko kuyubaha ari ukwanga ibibi (Imigani 8:13).
- Kumenyera Imana, ukayifata nkaho ari umuntu mugenzi wawe. Mose yagendanye n’Imana imyaka myinshi ariko ntiyigeze ayimenyera, ahubwo yagumaga ayisaba kumwiyereka bundi bushya (Kuva 33: 12-19).
Imana yongeye kudukebura, kutwibutsa ngo tumenye Imana iri kumwe natwe. Tumenye uko twitwara kubw’uwo twakiriye muri twebwe. Ntitwifatanye nibituma cyangwa nabatuma igitinyiro n’icyubahiro cy’Imana kidaseruka mukubaho kwacyu. Tugende twirinda icyaha, tumenye kugisha Imana inama muri byose kandi twirinde kuyimenyera, ahubwo twame duhindira umushyitsi imbere Yayo.