Ukutabonekera amaso y´ abantu kw´Imana Rurema niho inkomezi zayo zihishije 11.07.2020

Ubutumwa bwa le 11.07.2020

Ukutabonekera amaso y´ abantu kw´Imana Rurema niho inkomezi zayo zihishije

Imana Rurema yifuza ko tumenya ugukomera kwayo tuyizere. Nkuko mu Itangiriro Imana irema isi n´ijuru níbirimo byose.

Itanguriro 1:3 Imana iravuga iti “Habeho umucyo”, umucyo ubaho. Umucyo waviriye umwijima, ariko umwijima ntiwawumenya (Yohana 1: 1-5)

Zaburi 115 :1-8 Dufite Imana nzima ntacyo twayiburana. N´Imana iri mu ijuru yaremye vyose yifuza ko tuyubaha Izina ryayo rikaba ari ryo rihabwa icyubahiro kuko tubeshejweho n´ubuntu bw´Imana. Izindi mana zose nta bubasha zifite ndetse abazirema bazahwana nazo ndetse nabaziringira.

Ingero ni nyinshi zitwigisha abagiye bubaha Imana bakintandukanya n´icyaha. Bakagira umutima uciye bugufi. Dawidi yari intangarugero kuko yari afite ubwitonzi kurusha abandi bituma izina rye ryamamara.

1 Samuel 18-1-12 Kubw´Imana yari kumwe na Dawidi byatumye Yonatani amukunda nkuko yikunda. Yonatani ku bw´umutima wúrukundo yari afite byatumye atita ku byo se Sawuli agiriye Dawidi amuhiga agashaka kumwica ku bw´umutima w´ishari yamugiriye. Umutima mubi Sawuli yagize byatumye ahiga Dawidi akagera naho ashaka kuwica. Iyo hatabayeho kwiyambura icaha by´ukuri kiratera ibindi byaha byinshi hakazabaho kurimbuka kuko yanze kwumvira Imana, Imana imuteza umwuka mubi. Tugire umwete wo kwumvira kuko kutumvira no kudadaza umutima bituma Imana iwudadaza kurushaho hakabaho kugwiza ibyaha mu mutima wu muntu. (Zaburi 106:15) Kubera kurarikira isi Imana ntiyaretse guha ubwoko bwayo icyo bwifuza ariko ituma imitima yabo yonda. Duhanire kurondera ubugingo buhoraho kuko ibyifuzo by´isi ntibijya bihera.

1 Samuel 19:4 Yonatani yagize umutima wo kubwiza se ukuri amubuza kwica Dawidi kuko nta nabi yamugiriye ahubwo imirimo ye yamubereye myiza.

Imana ishaka ko tugira umutima nkuwari muri Kristo w´urukundo kandi tukavugisha ukuri mu kugira inama abari mu makosa.

1 Samuel 23:17 Yonatani ntabwo yatinye ko se ari umwami cyangwa ngo abone ko ariwe wasimbura se ku bwami ahubwo yitaho cyane Dawidi akifuza ko atagirirwa nabi gushika naho amusanga aho yari ari mwishamba akamukomeza. Umutima w´urukundo nkuwo Imana ntabwo ishobora kuwirengagiza.

1 Samueli 24:11

Kuko Imana yari muri Dawidi by´ukuri yaririnda gucumura ndetse yanze kwihorera kuri Sawuli kuko yari azi ko Imana imurwanirira. Iyo Mana itabonekera amaso ni Imana nzima iriho ku bayizera ibakoreramwo ndetse nigihe Samueli yari asinziriye yarazutse aboneka k´Imana ahanurira Sawuli ko kubwo kutumvira Imana azaheza nabi ndetse n´abahungu be. Iyo ducumuye ku Mana hari ingaruka ku bwacu ndetse n´abadukomokaho ari iyo tugize haba ingaruka nziza. Niyo mpamvu igihe ari iki cyo guhinduka kuko ejo ntabwo tuhazi.

Danieli 12:1-3. Imana ishaka ko tugire intumbero nziza yo kuzagira iherezo ryiza. Amasezerano ni ayacu iyo duhisemwo neza turahirwa. Ndetse Yesu Kristo nawe yavuze ati kuba turiho muri igihe n´amahirwe kuko ni benshi byafuje batabigezeho. (Matayo 13:17)

Tugire umutima wo kwakira Ijambo ry´Imana turimenye twere imbuto. Kandi bizatuma twamira n´abandi bari kumwe natwe.

  • Ubwitonzi, Kubaza Imana no kuyiragiza byose, Gukundana nk´abavukanyi basangiye urugendo, Gukomezanya mu rugendo, kwitandukanya n´abanyamahanga, kugira intumbero ijya mu ijuru.  
  • Igihe ni iki cyo guhindukiria Imana.  Ufite amatwi niyumve!
This entry was posted in Archives. Bookmark the permalink.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s