Yesu abe muri twe tumushima kuko dufite ibihamya 04.07.2020

Yesu abe muri twe tumushima kuko dufite ibihamya

 Ubutumwa bwa le 4.07.2020

1 Abatesalonike 5:18: Tugomba gushima Imana muri byose atari igihe twabonye ibyiza gusa. Gushima mu biryoshye,muri byacitse, byahindurije, mu ntambara n,igihe tutabona inzira ariko dufite ibyiringiro ko Yesu azakora.

Zaburi 106; 1-2: Ngo ni nde wabasha kuvuga ishimwe rye ryose? Ubishoboye ni ubasha gushima mu byiza,ibibi n,ibyo utumva.

Zaburi 95:1-7 Dushime Imana ko ari Imana.Reka tugarure icyubahiro cy,Imana,twirekure tuyishime . 

2 Samuel 7:18-23 Dawidi yari umwami w,umutunzi ariko hari aho yavuye.Ku ngoma ye Imana yakomeje imuha amasezerano.Dawidi aricara areba uburyo Imana yamukuye mu ntama,mu basore bakuru be,ikamukiza intambara ye na Sawuli,iy,abafirisitiya,isezerano ry,ubwami mu bana be…..maze ishimwe riva mu ndiba y,umutima we ati njye ndi nde? Njye n,inzu yanjye turi bande?   Reka natwe twibuke icyo Imana yakoze mu buzima bwacu maze dushime biva indani. Iryo niryo shimwe Imana ishima.

Yesaya 43:7-13 Imana ntacyo itakoze ,tubifitiye gihamya.  Mu bigeragezo naho tugomba gushima Imana kuko byose iba ibibona

Yobu 1:20 Byoroshye gushima mu byiza ariko mu bigeragezo bikatugora.Biroroshye gushima wabyaye ariko ntibyoroshye gushima Imana yamwisubije. Dusabe imbaraga dushime muri byose. Daniel 3:24-27Ba Shadurake n,abagenzi be bemeye gutabwa mu muriro bati yadutabara itadutabara IMANA n,Imana. Uyu munsi uraca mubiki? Izere Imana izahore yitwa Imana ibihe byose.

Yesaya 50:7-8 Abamwizeye by,ukuri bahora biteze ibyo izakora.Icara wibuke ko ari Imana,Ibyo yakoze mu bugingo bwawe,mu buzima bwawe, ibyo birakurura kubona ibiri imbere byiza izakora. Amen

This entry was posted in Archives. Bookmark the permalink.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s