Dukeney ´Umwuka w ´Imana kugirango tuzagere ku bugingo buhoraho.
Ubutumwa bwa 30.05.2020
Imana yadukunze urukundo rwinshi cyane bituma iduha Yesu Kristo kugirango umwizera wese ntazapfe rubi ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho. Yohana 3:16
Kugirango tuzabashe kugera ku bugingo buhoraho dukeneye kubaho ubuzima buyoborwa n,Umwuka w,Imana kuko niwe udushoboza gutsinda iby,umubiri. Ubibira mu mubiri muri uwo mubiri azasaruramo kubora ariko ubibira mu mwuka muri uwo mwuka azasaruramo ubugingo buhoraho. Abagalatiya 6 :8
Yohana 14: 1-2,15-18 ,25-27, Yohana 16:5-15
Yesu Kristo Niwe Nzira n,Ukuri n,Ubugingo bitugeza kuri Data wa twese.yadusigiye isezerano ryo kutwoherereza umufasha ariwe Mwuka w,Imana wo kubana Natwe muri byose. Yesu Kristo yari yabaye muri iyi si abona ubuzima bwayo niyo mpamvu yabonye ko dukeneye :
Umufasha wo kubana natwe iminsi yose, ngo adufashe kubaho ubuzima bushya muri Kristo kuko buba butandukanye nubwo twabagamo mbere yo kumwakira.(Kuva mu buzima bw,icyaha ngo ubeho ubuzima bwo kureka icyaha aribwo kugororoka)
Akatwigisha byose ndetse akanatwibutsa ibyo Yesu yatubwiye byose.
Adusigira Amahoro Ye atandukanye cyane n,amahoro ushobora guhabwa n,isi kuko kenshi usanga ibibera mu isi bidutera ubwoba ,gutinya no guhangayika.
Yesu yasize atweretse n,umumaro Umwuka wera azatugirira kugirango atume dusobanukirwa ko tumukeneye iminsi yose mu buzima bwacu bwa gikristo.
Atwemeza icyaha,Mwuka w,Imana Niwe wemeza icyaha agatuma umuntu aca bugufi akihana ndetse ko adushoboza no gukiranuka ariko gushobora gukora ibijyanye nibyo Imana ishaka
Atuyobora mu kuri kose, iyo tutaramenya Imana usanga umuntu abayeho mu buzima bujyanye nuko we abyumva cg se abishaka ariko iyo umaze kumenya Imana ,Umwuka w,Imana akuyobora mu Kuri Kose ariko kuyoborwa n,ijambo ry,Imana mu buzima bwacu bwa buri munsi no kurikurikiza.
Yohana 4.23-24 , Ibyakozwe n,intumwa 8: 27-31
Gusenga Imana mu Mwuka no mu kuri,Imana ishaka ko tuyisenga tuyobowe n,Umwuka w,Imana kuko aribwo tubasha kumva icyo ijambo ry,Imana ridusaba gukora tukaritahura tugashobozwa kandi nuwo Mwuka gukora ibyo ridusaba.
Abakolosayi 1:3-13 , Abaroma 15:13 ,
Mpwemu w,Imana aduha Ubwenge bwo gutahura icyo Imana idushakaho. Kunezeza Imana mu buzima bwacu no kwihangana bifatanye n,umunezero mubyo dushobora gucamo byose kuko Imana idukomeresha imbaraga zayo
Abatesalonika 5:16-24
Kugirango duhorane na Mpwemu w,Imana bidusaba:
Gusenga no kwiyeza kandi twirinda ikibi kugirango ahorane natwe kandi tukabaho mu buzima busoma Ijambo ry,Imana kuko Uwo mwuka aduha gutahura ibyo dusoma mu Ijambo ry,Imana
Abaroma 8:4-9 , Abagalatiya 5:16-25
Abayoborwa n;Umwuka w,Imana nibo bana b,Imana nibo babasha no kumva icyo Imana ivuga no gukurikiza amategeko y,Imana.
Twiyambure imirimo ya kamere ariyo: Gusambana no gukora ibiteye isoni n,ibyisoni nke,gusenga ibishushanyo, kuroga,kwangana,gutongana,ishyari n,umujinya,amahane , kwitandukanya no kwirema ibice ,kugomana ,gusinda n,ibiganiro bibi kuko abakora ibyo batazaragwa ubwami bw,Imana ahubwo twambare imbuto z,umwuka aribyo :urukundo ,ibyishimo,amahoro,kwihangana,kugira neza,ingeso nziza zose no gukiranuka Nibwo tuzabasha kugera ku bugingo buhoraho.
Imana ibahezagire.