Ubutumwa bwa le 09.05.2020
Hari ibintu 3 by´ingenzi mu kubaho ubuzima bunesha: Kwizera,ibyiringiro n’urukundo(1abakorinto13: 13) ko biri mubintu bigomba kuturanga nkabakiriye Kristo,twagarutse kenshi ku Kwizera icyo aricyo(abaheburayo 11:1-3,6)…
-Nidukunda Imana tuzakurikiza n’amategeko Yayo.
-Ukwizera kuduha kwakira urukundo Imana yadukunze ubwo Yaduhaga umwana Wayo Kristo
-Ukwizera kuduhesha imbaraga zo guhanga amaso ingororano dutegereje kuzahabwa, bikaduha kwihangana muri byose.
-Ntukibagirwe ibyo Imana yagiye igutabaramo kuko nibyo bizajya bikwibutsa kandi bigufasha kunesha umunsi ku wundi kugeza ku bugingo.
-Yesu yaduhumurije ko yanesheje isi natwe abana natwe muri byose ducamo(Yohana 16:33)nk’abana b’Imana ntabwoba tugomba kugira kuko tuziko arikumwe natwe.
-Ntugacibwe intege nabantu ugumye ku kwizera kwawe(1 Samuel 17:31-47)Dawidi ari abavandimwe cg umwami bagerageje kumwereka ko adashoboye ariko we yanga kureka ukwizera yarafitiye Imana kuko yibukaga uburyo yamutabaye.
–Ibyakozwe n’intumwa 16:23-28 Pawulo na Sila nubwo bahowe ubutumwa bwiza bakabafunga baboshwe ntago babigize icyitwazo cyo gucika intege ahubwo barasenze bahimbaza Imana bahabonera gutabarwa,imiryango ya gereza irafunguka.
-Kugira ngo tuneshe tugomba kugira ibyiringiro,ntitugarukirize amaso hafi mubyo ducamo kuko byose duhura nabyo Imana iba ibizi na mbere yuko biba,nkuko yarekeye satani Yobu akageragezwa ariko yarikumwe nawe muribyo bigeragezo kuko Yobu ntacyaha yakoze.
-Mukunesha kugera kwiherezo hari ingororano yo kuzambikwa ikamba ry’ubugingo(Ibyahishuwe Yohani 2:7-11;3:5-6)tugomba kugira ubuzima bwo kwiyeza, icyiza tukineshesha ikibi niho tuzakira urupfu rwa kabiri.