Ubutumwa bwa le 29.02.2020
Ubwo Imana iri mu ruhande rwacu umubisha ni nde?
Abaroma 8:31-33 Twese twifuza ko Imana yaba mu ruhande rwacu,Iyaduhaye umwana wayo nta kindi yatwima. Mu mwana wayo niho twaherewe agakiza. Mu gakiza twahaboneye ibyirato, ibyiringiro no kunesha. Twahaboneye gakondo i wacu mu ijuru, tuhahererwa umurage udasaza, utimuka, udapfa.
Aha mu isi waharonkera umurage ariko yose ingira iherezo. Twirinde kuba abanyedini kuko abavuga ngo Mwami mwami si ko bose azabakira, kereka abakora ibishimwa n´Uwiteka.
Imana ijya iva mu ruhande rwacu igihe turi mu byaha. Yesaya 59,1-2.
Hari ibintu 2 byadufasha guhagarara mu mwanya Imana idushakamo.
1. Gusenga: Urugero, Nehemiya 1:4-7 Nehemiya yabaye ibwami ariko amenya amakuru ya bene wabo ko bari mu makuba n,inkike z, Iyerusalemu zasenyutse,n,umutima w,urukundo aca bugufi asenga Imana,nayo ihindura ibintu.
2. Guhigira Imana;1Samuel1-10 Hana yabonye ko kubura umwana bimuteye agahinda birenze ahitamo guhingira Imana ko nimufungura inda ikamuha umwana azamutwarira Imana. Yarabikoze kandi Imana yazamuye Samuel cyane.
Natwe duhigire Imana ariko tutayibeshya kuko iratubona muri byose. Umubwiriza 5:1