Inyigisho 08.02.2020
‘Kubaho ubuzima bufite intumbero’
What is your purpose? Why were you put into this world?
Ujya utekereza impamvu Imana yagushize kuriy’isi? Yarifite iyihe intumbero?
Umuntu aravuka, agakura, akiga, yamara kwiga agakora, igihe cyagera agashaka, nyuma akagira umuryango, abana, inzu, imodoka n’ibindi byinshi. Ariko se nk’umwana w’Imana, wari wibaza niba koko ariyo mpamvu Imana yagushize kuriyisi? Kugirango urye, unywe, ubeho neza, usohoze ibyo ushaka byose.
There is more to life than living a good life, getting everything you ever wanted, all your hopes and dreams coming true.
Rero ibaze, nukubera iki Imana yagushizeho?
Kubera iki hari abagiye wowe ugasigara?
Kubera iki hari abifuje kuza muburayi ntibikunde ariko wowe ukahagera?
Ni benshi birirwa biyahura, batagifite ibyiringiro ariko wewe nturi muri bo, kubera iki?
Hari abo mwatangiranye inzira y’agakiza, bageraho babivamo ariko wowe uracyakarimo, kubera iki?
Hari benshi indwara zatumye bava ku Mana ariko wowe wayigumyeho. Kubera iki?
Hari benshi kubura ingo, urubyaro byabakuye ku Mana, ariko wowe wayigumyeho. Kubera iki?
Hari benshi uyu munsi batizera ko Imana iriho, ariko wowe sukuyizera gusa, waranayibonye, si rimwe, si kabiri. Kubera iki?
Hari na benshi imigisha yatumye bava ku Mana ariko wowe ukugira neza kw’Imana m’ubuzima bwawe bituma urushaho kuyegera. Nukubera iki?
Benshi m’urwaruka kunezeza imibiri yabo, mugukurikira ibyo irarikiye byatumye bava ku Mana, abandi kudashaka kubivamo/kuba imbata zabyo bituma bayihakana. Ariko wa musore wa Gilgal wewe urakiyumvamo umutima wo gukunda Imana no kuyishaka. Nukubera iki?
Amasengero menshi ibintu byarivanze, ukuri kw’ijambo ry’Imana ntikukivugwa, kugirango badatera abantu ubwoba, ariko muri Gilgal wigishwa apana ibyo kunezeza umutima wawe, ahubwo inyigisho zituma uca bugufi ugakizwa by’ukuri. Nukubera iki?
Ibyo byose nibindi byinshi mwuka wera yemeranya n’umutima wawe ko Imana yagukoreye, yagiye igutabaramo. Nukubera iki? Niki yari igamije?
Imana irashaka tubeho ubuzima bufite intumbero, ariko apana intumbero twe twishakiye. Iyo ntumbero nukwagura ubwami bw’Imana no gusaba n’Imana. Waremewe gusabana n’Imana. Turabibona no mw’itangiriro ko Imana yazaga igasabana n’abantu bayo muri edeni. Niyo mpamvu udakwiriye gushaka ukunyurwa kwawe mu by’isi, umutima wawe ukwiriye kunyurwa nibyo mw’ijuru.
Matayo 6: 31-33
Ntukiganyire, menya ko Imana yawe byose ibifiteho control.
Abantu usanga tutabayeho mu ntumbero Imana yatugeneye kuko duhugiye muguhangayikishwa niby’isi. Ariko menya ko iyo witwararitse ubwami bw’Imana, Yo iza ikita ku byawe, ikaguhitiramo ibikwiriye; Aburahamu na Loti Itangiriro 13:8-18.
Twiruka muby’isi, hagera iby’Imana, tukabikora twikura ndetse bikanatubera umutwaro kuko imitima yacu itari mu kibanza yagenewe.
Luka 10:38-42
Twaremewe gusabana n’Imana, rero dusabe Imana kugirango tugire umutima wo kuza imbere yayo tutazanywe n’imitwaro n’iby’ifuzo ahubwo twegere mugusabana nayo.
Mukwitwararika iby’ubwami bw’Imana, ntabwo bakwingingira gukorera Imana, kubakira Imana. Twibuke uburyo Dawidi yubakiye Imana bivuye mu mutima uyikunze agakunda n’ingoro yayo.
Yeremiya 7: 23
Ni tugira kumvira icyo Imana yatugeze /yatubwiye ko nayo izatubera Imana, kandi ko tuzahirwa.