Kuzirikana icyo Yesu yakoze ku musaraba no kugendera intinzi 17.01.2020

Ubutumwa bwa le 19:01.2020

Kuzirikana icyo Yesu yakoze ku musaraba no kugendera intinzi 17.01.2020

Mw´isi Imana yaremye iyifitiye umugambi mwiza. Ariko abantu b´Imana ndetse n abitiriwe izina ry´Imana bagiye bagira kutumvira Imana. Ku bw´urukundo Imana yakunze abari mw´isi yatumye Umwana wayo w´ikinege kugirango umwizera wese ntapfe rubi ahubwo ahabwe ubugingo buhoro.

Yesaya 53 N´ukuri intimba zacu nizo yishyizeho, imibabaro yacu niyo yikoreye, ariko twebweho twamutekereje nk´uwakubiswe n´Imana agacumitwa nayo. Iyo tuzirikana umusaraba ba Yesu tugendera mu kugororoka tukirinda icyaha cyose kugirango ntidusubize Umwami Yesu ku musaraba.

 

Matayo 11:28 Yesu yatubereye ikitegererezo kuko yabaye muri iyi si. Yararenganywe ariko yicisha bugufi. Ndetse yagize no kubambanwa n´abanyabyaha abaranwa n´abagome ariko asabira abagome imbabazi ku Mana. Adusaba kumwemerera akaganza muri wowe.

 

Imana yadutoranyije mu magana menshi y´abanyabyaha Atari uko twari tubikwiriye ariko kubera Ubuntu bwayo. Niyo mpamvu mu kuzirikana umusarab ba Yesu tubaho mu munezero ndetse n´amahoro menshi kuko imitwaro yose dufite aho tuyitwara. Gukizwa kwacu n´ubushake bw´Imana

Amahoro yuzuye atangwa na Yesu. Amahoro Yesu atanga ntabwo twayagereranya n´ayo isi itanga.

Zaburi 55:22 Imana idusaba kuyizera muri vyose. Mu buzima bwacu ni byinshi twumva twifuza kugeraho ni byiza ariko iyo duhagaze kwisezerano ry´Imana tukagororokera Imana, tugaca bugufi tukayumvira ibindi byose biradukurikira.

 

Yohana 16:7 Ni kenshi Imana yabwira ubwoko bwayo ngo ntimutinye ndikumwe namwe. Kandi ko Mpwemu Year umufasha azaba ari kumwe natwe. Imana yadusezeranyije gukora ikintu gishya yifuza ko twuguruka amaso yo muri Mpwemu tukabibona. Muri Mpwemu ivyaha turabitsinda hakabaho gukiranuka.

Imana yifuza ko tugira icyerekezo cy´ivy´ijuru. (Visjon Eternel).

2 Abami 7:2 Igihe Elisa yahanura ibitangaza Imana igiye gukora hari umutware w´umwami icyo gihe yagize kubishidikanya agira kwatura nabi. Ibi bituma atagera ku mwasezerano y´Imana.

Luka 7:1-10 Ariko urundi rugero rwo Kwizera ni igihe Yesu yakiza umugaragu w´umutware wagize kwizera ko Yesu avuga rimwe gusa bigatungana.

Tugire kwatura positif ihihe vyose. Duhindure imibanire yacu yakazuyazi twitange wese.

Mu gihe tuzirikana icyo Yesu yakoze ku musaraba tumenya neza ko byose yabirangirije ku musaraba tukagendera mu gukiranuka no mu ntinzi.

Tugire icerekezo cyo kwubaka ubwami bw´Imana turongowe na Mpwemu Yera. Uko tuzagira kwitangira ivy´Ubwami bw´Imana mu gukorera Imana idusezeranira amasezerano kandi tukayabamwo twebwe n´abana bacu. AMEN

 

This entry was posted in Archives. Bookmark the permalink.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s