Dusuzume inzira turimo kuko turi mu rugendo. 28.09.2019

Ubutumwa bwa le 28.09.2019
Dusuzume inzira turimo kuko turi mu rugendo.
Mbere yuko Imana ijya gukura ubwoko bwayo mu bubata, yabaremeye umukozi wayo Mose. Kuva 2.1-10
Yavutse ku mugambi w,Imana. Imana ntitoranya k´ubutoni ihitamo uko yishakiye. Imana ituma Mose kubohora ubwoko bwayo ibujyana mu gihugu k´isezerano Imuha na Aroni ngo azamufashe.
Kuva 13.21-22 Mu rugendo Imana yagendaga mu gicu ku manywa,mu nyingi y,umuriro n,injoro.Ngo bibereke inzira barabonye Imana mu buryo bukomeye. Aho igicu gihagaze bagahagarara,cyagenda bakagenda kandi bakabyihanganira. Muri uru rugendo natwe tubona Imana iminsi yose ituri imbere ariko ntidushaka kwemera icyadushikaho cyose ahubwo dushaka guca ku gicu ngo twirwanirire kandi ihagararanye natwe. Utinze imbere y´igicu n´uburwayi? Komera! Hari ibiba ikabyemera kugira ngo yiheshe icyubahiro.
Umukozi w´Imana Aroni yageze aho abafasha kwiremera ikindi kigigwamana. Bivuze ngo twirinde abiyita abakozi b´Imana bose, kuko hari igihe bavagirwa bagafasha abantu mu buyobe bwabo. Kuri wa munsi tuzatungurwa!
Kuva 14.10-23 Bambuka Yorodani, Farawo n´ingabo ze bashirira mu mazi. Imana n´Imana ! Ntacyayinanira. Zanira Imana ibyawe ubona ko bidashoboka, Imana irabishoboye.
Abarewi 18.5 Nuko mujye mwitondera amategeko n´amateka yanjye. Ibyo uzabikora azabeshwaho nabyo, Ndi uwiteka. Amen
This entry was posted in Archives. Bookmark the permalink.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s