Ubutumwa bwa 31.08.2019
Kwumvira Imana biruta ibimazi byinshi
Igihe cyose Imana yavuganana n´ubwoko bwayo kugirango barushirizeho kumenya ububasha bwayo, bayikorere, bayigumeho ndetse bazabashe gushika ku cyo Imana yabateguriye.
Imana Data yo mw ´ijuru kuva ku gihe cya Adamu na Eva yari ifite umugambi mwiza. Ariko umwanzi amaze kubatera barateshuka bava mu mugambi wayo. Icyo gihe bavuye aho Imana yari yabateguriye baza kujya hanze ya Edeni.
Itang. 4:7 Ku gihe cya Kayini na Abeli, Imana yari yabonye imitima yabo bombi ndetse igira no kuburira Kayini ngo yihane.
Itang. 22:12 Mu kwumvira Imana harimwo imigisha turonka kandi kwumvira byerekana kwizera. Urugero rwa Aburahamu wagizwe sekuruza wamahanga. Amaso ye yarengeye imyaka yari amaze ategereje Isaka agira gucabugufi y´umvira Imana.
Kwumvira bituma ubwoko bw´Imana bubona Imana. Igihe cyo gukurwa muri Egiputa Abany´Isirayeli bari barababwiwe kubaha Imana. Imana ndetse ibaha umurongo wo gukurikira. Kub. 12:7 Urugero rwa Mose kubera gukiranukira Imana mu nzu yayo hose.
Dutegerezwa kwakirana Ijambo imitima yizera kugirango dushike kwiherezo ryiza. Heb 4:2, Heb 4:7
Kub 14:1-35 Ni byinshi Imana yakoreje hagati muri twe ariko imitima yacu ikagira kwifuza ibyo muri Egiputa
Kwumvir Imana muri vyose bidushitsa ku masezerano yacu. Hari impamvu nyinshi zo kwumvira Imana ku bwacu no ku bana bacu. Kubera kutumvira igihano cyagiye no ku bana.
I John 5:7 Kugendera mu mucyo nibyo bidutankanya n´abisi kuko tuba abana b´Imana b´ukuri buzuye urukundo mu byo dukora no mu byukuri.
I Korint. 13 Tugire Urukundo rwuzuye kuko nirwo ruzahoraho iteka ryose.
Yes 29:13 Imana yifuza ko tuyubaha tubikuye ku mutima igihe kirageze! Imana ibahezagire cyane.