«Nimuze mwese abarushye n’abaremerewe ndabaruhura» 13.07.2019

Ubutumwa bwa 13.07.2019

«Nimuze mwese abarushye n’abaremerewe ndabaruhura»

Matayo 11: 28-30

Imana iraduhamagara ngo tuze twese abarushye n’abaremerewe iraturuhura. Ubwo buruhe Imana ivuga nubuhe? Kandi nubwo buruhukiro nubuhe?

Yesu akomeza atubwira ngo tumwigireho kuko ari umugwaneza kandi yoroheje mumutima. Iyo twemeye tukamwigiraho aduha uburuhukiro bw’imitima yacu.

«kuko kunkorera birataruhije n’umutwaro wanjye utaremereye». Ntabwo gukorera cyangwa gukurikira Imana biruhije, kuko ariyo iduha imbaraga dukeneye mukuyikorera.

Yeremiya 6: 16

Imana ikomeza itubwira uburyo twabona uburuhukiro bw’imitima yacu. Twemeye tukanyura mu nzira nziza nibwo tuzabona ubwo buruhukiro.

Ibiruhije abantu b’Imana ni byinshi ariko Yesu Kristo yazanywe no kubaruhura.

Yohana 5: 1-9

Iki kirema cyari cyarashize ibyiringiro mu bana babantu ariko ntibagira icyo bamumarira. Ariko umunsi yahuye na Yesu, yaramuruhuye amuha kwidegembya.

Luka 9: 37-43

Usomye iyi nkuru muri mariko, Yesu abaza se ryari umwana yafashwe, se amubwira ko yafashwe akiri umwana. Nukuvuga ko ari ibintu byari bimaze igihe kirekire. Ariko uko igihe cyaba kingana kose, Yesu wacu aracyakora, iyo ahageze ibyananiranye birashoboka.

Matayo 9: 35-38

Yesu arabona ko abantu be barushye, bagenda nta byiringiro ariko nkuko yabwiye abagishwa be; «ibisarurwa ni byinshi ariko abasaruzi ni bake». Ni twe twamumenye abwira twemere aduhindure, ahasigaye tugende tubwire n’abandi aho uburuhukiro buri.

 

Abantu baruhijwe n’imitwaro itandukanye, ariko ikindi kirushya abantu b’Imana, nukugendera mu byaha. Birengagiza ijambo ry’Imana ribabwira kwihana, kwiyambura no kwitandukanya.

Daniyeli 4: 25-34

Iyi nkuru ya Nebukadinezari itwereka ko iyo satani yaguteye agutwara ubwenge. Wewe usigara wibwira ko uzi, ahubwo abakubwira/ abakugira inama aribo bavangiwe. Menya ko uko uguma mu cyaha/ kutumvira Imana ata bwenge burimo. Nkuko ijambo ry’Imana rivuga ati «abantu banjye nta bwenge bafite, bazi gukora ibibi ariko ntibazi gukora ibyiza» (Yeremiya 4:22).

 

Ezekiyeli 37: 1-14

«gusubizwamo ibyiringiro»

Aya magufwa yumye ukuntu Imana iyasubizamo ubuzima akongera kuba mazima, bitwereka ko bya bindi byapfuye, byumye wewe utakireba cyangwa wanibagiwe, Yesu ashobora kubisubizamo ubugingo bikongera bikaba bizima. Nkuko Imana itahise iyazura ariko yabikoze étape par étape (step by step), niko nawe iyo wegereye ugasenga Imana uba wubaka (nko kugenda ushiraho itafari), maze umunsi ur’izina ukazabona produit (product) yibyo wasengeye.

 

Ezekiyeli 36: 25-27

Kugirango twakire uburuhukiro Yesu atanga, nuko twemera akaduhindura. Akadukuramo imitima yacu ikomeye, ibigirwamana byacu byose n’imyanda yacu yose, akaduha imitima mishya, yoroshye. Aduha n’umwuka we utuma tugendera mu mateka yayo, tukanakomeza amategeko yayo.

This entry was posted in Archives. Bookmark the permalink.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s