Imana niyo kwizerwa kandi idusaba kurushaho kuyegera mu kwezwa no mu rukundo
Ubutumwa bwa le 22.12.2018
Imana yaradukunze ntubwo twari abanzi bayo kandi yaratwiyeretse igihe yoherezaga umwana wayo Yesu Kristo ngo adupfire ku musaraba. Igihe cyose dukora imigambi yacu ariko Imana niyo ifite imigambi myiza kuri twe. Ni iki twakwitura Imana?
1 Tessalonika 4 :1-7 Kugirango tunezeze Imana tugomba kwezwa kandi tukabaho ubuzima butandukanye n´ubwa bapagani.
Itanguriro 45: 5-7 Urukundo Imana itugomba tururebera ku rugero rwa Yosefu wagize umutima wo kumenya neza ko Imana ariyo kwizerwa naho yakiye mu bikomeye Imana yabanye nawe nkuko yari yarasezeranije Aburahamu ko izamugwiza kandi ko izamuhezagira.
Amaganya ya Yeremiya 3:22-23 Imana idufitiye imbabazi nyinshi kandi ihora yiteze ko tuyegera kurushaho. Nitugomba kuguma aho turi mu gakiza ariko igihe cyose tugomba kurushaho kwegera kugirango twuzuzwe.
Abaroma 12: 1-21 Imana iradusaba kugira umwete buri munsi wo kubaho ubuzima rukristo burangwa n´ urukundo no kugira neza kuri bose. Imibereho yacu iheshe Imana icyubahiro.
Imigani 8:17: Urukundo dukunda Imana nayo iraheza ikadukunda kandi uko turondera Imana nayo iratwiyereka. Ni vyiza gutera intambwe mu gakiza ndetse tugasangira ijambo ry´Imana nabatayizi kandi tukabereka urukundo.
Imana idusaba imitima ikiye bugufi kandi ifite inzara n´inyota yo kuyegera.
2 Tessalonika 2: 13-17 Imana yadutoranije ku bw´umugambi wayo mwiza kugirango duhabwe ubwiza bw´Umwami wacu Yesu Kristo. Amen