Twatoranijwe kwezwa kugirango turonke ubugingo buhoraho 16.12.2018

Twatoranijwe kwezwa kugirango turonke ubugingo buhoraho

Ubutumwa bwa 16.12.2018

Urukundo rw´Imana rutagira akagero rwatumye atanga umwana wayo Yesu Kristo kugirango umwizera wese ahabwe ubugingo buhoraho.

Kuva 19: 5-6 Imana yadutoranyije iduha agakiza atari uko tubikwiriye cyangwa ko turusha abandi ubwiza.

1 Petero 2:1-2 Imana idusaba kwiyeza tukabaho ubuzima rukristo. Tukiyambura ibyaha byose izingo, ishari, ubwibone n´ibindi byinshi. Iyo twiyambuye ibyaha byose tugahagarara neza mu muhamagaro wacu tubaho neza kandi Imana igasohoza umugambi wayo mwiza kuri twe.

Itanguriro 37: 4-21. Yosefu yari yaravutse ku bwúmugambi mwiza Imana yari imufitiye. Yari yaratoneshwejwe na se Yakobo botuma bene se bamwanga ndetse bagira no kwiyumvira kumukuraho. Ariko kubwúmugambi Imana yari imufititye imigambi mini ya bene se ntabwo yabaya ahubwo Imana yagiye imutabara ikabana nawe aho yari hose.

Itanguriro 42:24 Kwubaha Imana kwa Yosefu vyatumye yanga gucumura ku Mana. Yagize gutinya ijisho ry´Imana. Ibi byatumye Imana imugirira neza ndetse agira nikiganza kiza ku Mana.

Kumenya ko twatoranijwe twirinda icyaha cyose. Tumenya ko aho turi hose turi abatoranyijwe tukabigendera, tukabibamwo ubuzima bwacu bwose. Ibi bituma imigambi myiza y´Imana irangururwa mu buzima bwacu hano kw´isi ndetse tukanaronka ubugingo buhoraho.

Itanguriro 41:37 Kubw´umutima wo kwubaha Imana Yosefu yagize akirinda icyaha byatumye yegurirwa Egiputa. Kwubaha Imana nico cyatumye agira ubwenge buruta abandı bose kuko yari yaratahuye ko yatoranyijwe n´Imana. Ibi byatumye umwuka w´Imana rurema uba muri we ndetse bigaragarizwa n´abanyamahanga.

Itanguriro 45: 14 Ikindi twiga kuri Yosefu nuko yagize umutima w´urukundo n´imbabazi. Igihe bene baje kurondera ibyo kurya. Yagize umutima wo kubabarira ndetse agira umunezero wo kubabona arabakoranya bose ababwira amajambo yo kubahumuriza. Imana iradusaba ko tugira urukundo rutavangura kuko urukundo nirwo ruzajya mwijuru.

1 Petero 2: 4-5 Twegere Imana twifuza gukura mu gakiza kugirango twubakwe kugirango tube inns y´umwuka. Imana yaradutoranyije kugirango tube ibitambo bishimwa kubwa Yesu Kristo. Amen

 

 

 

 

This entry was posted in Archives. Bookmark the permalink.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s