Ubutumwa bwa le 28.07.2018
Mwihane muhindukire mubona kugira ubugingo buhoraho 28.07. 2018
Imana idufitiye imigambi myiza ariko kugirango isoze iyo migambi yayo nuko tugomba kuba turi mu nzira yayo. Ishengero ry´Imana rirarimbutse ku bw´imitima inangira idashaka guca bugufi ngo yihane.
Imana irera kandi ikorana n´imitima yera. Ntabwo yigeze idutererana. Iyo Mana yabanye n´Abanyeisraeli ibakorera ibitangaza ibagaburira manu ndetse ibana nabo mu myaka 40 ariko ntabwo imitima yabo yigeze inyurwa n´urukundo Imana yabakunze. Bagize kwifuza gusubira muri egiputa aho bari imbohe.
Nehemiya 9: Abantu biyiriza ubusa bihana kugirango Imana ibatabare.
Vs. 8 Iyo bahindukiraga bakayitakambira yarabumvaga iri mw´ijuru.
Imana ifite imbabazi nyinshi yiteze kutugirira neza. Yifuza ko tuzoyibona kandi igihe cyose iriteze kwakira imitima iciye bugufi ikihana.
Vs 31: Ariko ku bwímbabazi z´Imana nyinshi ntiyabatsembaga rwose kandi ntiyabataga, kuko ari Imana y´imbabazi n´ibambe.
Luka 24: 47 Igihe Yesu yari ariko asezera ku bigishwa be yababwiye ati kwihana no kubabarirwa ibyaha bikwiriye kubwirwa amahanga yose mu izina rye.
Imana yo mwijuru irababajwe nuko yaduhaye Umwana wayo Yesu Kristo ariko ntitwamwemera. Uno munsi Imana iriko iratwinginga ngo nitwihane ivyaha vyacu vyose kugirango isohoze imigambi yayo muri twe. Tugire kwitandukanya n´ingeso twavuyemwo igihe twakizwaga. Dusenge Imana iduhe imitima yo guca bugufi no kwihana kugirango irari ry´ibyaha rishire muri twe.
Zaburi 51: Ijambo ryÍmana ritwereka ingero z´abagize kwihana bagacabugufi Imana irabatabara. Urugero rwa Dawidi ruratwigisha gucabugufi. Igihe yari amaze kuburirwa numuhanuzi Natani yagize gucabugufi.
Luka 23: 39 Ku musaraba umwe mu bari kumwe na Yesu yagize kwihana kuvuye ku mutima araharirwa kandi abana na Yesu muri paradizo. Uno munsi nitwaca bugufi tukihana tugasaba amaraso ya Yesu kutweza turabona ubugingo buhoraho. Amen