Dukundishe Uwiteka Imana yacu imitima yacu ,ubugingo bwabu bwose n,imbaraga zacu zose kandi dukunde n,abagenzi bacu. 21.07.2018

Ubutumwa bwa 21.07.2018

Dukundishe Uwiteka Imana yacu imitima yacu ,ubugingo bwabu bwose n´imbaraga zacu zose kandi dukunde n´abagenzi bacu.

Matayo 22.34-40 Imana yaturemye kubw,urukundo rwinshi idukunda kandi iturema mu ishusho yayo.Yifuza ko natwe tuyikunda n,imitima yacu yose ,ubugingo bwacu bwose ndetse n,imbaraga zacu zose kandi tugakunda na bagenzi bacu .

Itanguriro 1:26-30 Imana irema umuntu mu ishusho yayo, imaze kumurema imuha umugisha,iramubwira ngo yororoke agwire, imuha ubutware kubyo yari yaremye byose ndetse ibaha n,ibyo kurya .Mbere yo kurema umuntu Imana yabanje kurema ibyo yari gukenera byose kuko ari umubyeyi mwiza ndetse n,ibyo bari kurya bari babifite kuko icyo yashakaga yari ukugirana ubusabane n,umuntu ntiyifuzaga hari ikintu cyatubuza gukunda Imana no kuguma muri presence yayo.

Itanguriro2:7-9,15-17 Imana irema umuntu mu mukungugu,imuhumekeramo umwuka w,ubugingo imujyana mu ngobyi ya edeni yari yateguye ngo umuntu azabemo yemererwa kurya ku biti byose uretse igiti kimwe cyari hagati muri ya ngobyi cy,ubwenge kimenyesha icyiza n,ikibi imubuza kukiryaho ko umunsi yabikoze azapfa.Imana ibona ko umuntu adakwiye kuba wenyine imuremera umufasha imwita Eva.Natwe byose Imana yaduhaye amategeko yayo haribyo twemerewe gukora n,ibyo tutemerewe ariko iyo umutima wawe udakunda Imana by,ukuri ugutwara gukora bimwe utemerewe gukora ukarenga ku mategeko y,Imana.

Itanguriro 3:1-5,6-7 Inzoka iraza yoshya Eva imubaza niba koko Imana yarababujije kutarya ku giti cyose cyo muri Edeni ariko Eva ayisubiza ko byose bemerewe kubirya uretse igiti kimwe kiri hagati ko aricyo Imana yababujije kukirya ko nibakirya bazapfa.Inzoka imubwira ko nibakirya batazapfa ahubwo bazahinduka nk,Imana bakamenya icyiza n,ikibi.Eva yibagirwa ko asa n,Imana kuko yamuremye mu ishusho yayo ,yibagirwa ko Imana yabemereye byose ariko ibabuza kurya ku giti kimwe ,inzoka yari mubyo bahawe gutegeka kandi bayirushaga ubwenge,yemera gutega amatwi ibitandukanye nibyo Imana yamubwiye bituma agira confusion, amaze kwemera ibyo iyo nzoka yamubwiye ngo abona ko imbuto zicyo giti ari nziza arazirya ndetse ashyiraho n,umugabo we nawe arazirya,bamaze kuzirya amaso yaba arahweza babona ko bambaye ubusa badoda ibibabi by,imitini bambara ibicocero.Bitwereka ko Adamu na Eva ntago bari baremeye ibyo Imana yababwiye ,mu mitima yabo harimo gushaka kurya kuri cya giti ,ntibari baramenye neza ko Imana yabahaye ubwenge burusha ubw,ibindi biremwa byose Imana yari yaremye,nubwo Imana yari yarabahaye byose ariko bari bagifite irari mu mitima yabo niryo ryabazaniye icyaha .Muri bose nta numwe watekereje ku magambo Imana yari yarababwiye ngo babone ko inzoka ibabeshya,igihe Adamu yazaniye Eva ntiyigeze amubwira ati kuki unsaba gukora icyo Imana yatubujije?icyaha gihuma amaso yo muri Mpwemu kikagukura mu bwiza bw,Imana.natwe uyu munsi ni kenshi dushukwa n,uburiganya bikadukura kuby,Ijambo ry,Imana ritubwira iyo utizeye by,ukuri ngo umenye neza Imana uri kumwe nayo.

Itanguriro3:8-19,22-24.bamaze gukora icyaha batangiye kwihisha no gutinya Imana kandi bahoraga basabana nayo.Igihe Imana yababajije ibyabaye Adamu abwira Imana ko ari umugore Imana yamuhaye watumye acumura ,ntiyagira umutima uciye bugufi ng, asabe Imana imbabazi. Bibazanira umuvumo ibwira Adamu ko azajya arya abanje kubira ibyuya no kuruha ndetse na Eva ko azabyara abanje kubabara. Mbere yuko bakora icyaha baryaga batavunitse nta muruho numwe bagiraga bajyaga gusoroma imbuto muri edeni ,bahuraga n,Imana bakaganira batayitinya, bari babayeho ubuzima bwiza.Nyuma baje kwirukanwa muri ya ngobyi ya edeni Imana yari yabashyizemo batangira kubaho ubuzima bugoye.Imana idushoboze gukundisha imitima yacu yose Imana,n,ubugingo bwacu bwose n,imbaraga zacu zose nibyo bizaturinda kuyicumuraho kandi tukagira umugisha w,Imana aho kugira umuvumo.twisuzume natwe uyu munsi turebe ko imitima yacu yose ikunda Imana ,ubugingo bwacu bwose n,imbaraga zacu zose .ese ndacyafite igitinyiro cy,Imana muri jye nkicyo nari mfite ngikizwa,mbabzwa no gucumura ku Mana yanjye.Imbaraga nshyira mu kujya gukora ,ese nizo nshyira mu gukunda Imana no kuyikorera? Dusabe.Imana iduhe imitima y´ubwenge no guhishurirwa Imana by´ukuri

Abefeso 1:15-23,amaso yacu yo kureba ibinyuranye n,iby,Imana n,ijambo ryayo ahume ,ayo muri Mpwemu afunguke nibyo bidufasha gukunda Imana n.imitima yacu yose n,ubugingo bwacu bwose n,imbaraga zacu zose bityo bikaduha kuguma muri presence y,Imana.Imana ibahezagire.

Advertisements
This entry was posted in Archives. Bookmark the permalink.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s