Twahamagariwe imirimo myiza muri Kristo Yesu 23.06.2018

Twahamagariwe imirimo myiza muri Kristo Yesu                                                       

Abefeso 2.1-9       

Tito 1.11-14     

Imana yaradukijije idukura mu byaha ,mu buzima bubi twabagamo iduha Agakiza kayo ku buntu itabitewe n,imirimo myiza twakoze ahubwo kubw,urukundo rwayo rwinshi yadukunze itugirira Ubuntu.

Yaduhinduriye ubuzima,twabaye ibyaremye bishya muri Kristo Yesu,yatugaruriye ibyacu twari twaratakaje.Uwo ndiwe uyu munsi atandukanye nuwo nariwe mbere y,agakiza.Imana yaraduhinduye,ingo twubatse uyu munsi n,Imana izubatse kubwo kuza imbere yayo ikaduhindura,ikatwigisha,ikadukiza za kamere zacu ngo tubashe kubana neza nabo twubakanye.umugabo n,umugore bahura buri wese afite imigambi ye ndetse hari ubwo iba itandukanye niya mugenzi we ariko kugirango bubake mu mahoro bagomba guhuriza hamwe bakumvikana bayobowe cyane cyane n,Ijambo ry,Imana.Imana iturereye abana,ikabaha indero yayo kuko ni isezerano yaduhaye ngo abana banyu nzabirerera(Yesaya 13).Imana iduhaye amahoro yayo n,ubwumvikane mu rushengero rwayo.Muritwe harimo intahe zikomeye zibyo Imana yakoze,yarinze ingo nyinshi gutandukana, yagaruye izari zatandukanye.Ndetse buri muntu ku giti cye afite intahe nyinshi zitandukanye zibyo Imana yamukoreye.Dufite ubutunzi bwinshi bw,impano z,Imana muri twe

Imana yifuza ko duhorana imitima ishima mu kuyikorera no gushyigikira umurimo w,Imana aho twatabariwe .Abafilipi 4:15,19 .iyo dushyigikiye umurimo w,Imana ,nayo itumara ubukene kugirango tubashe kubikora.

Imana itubonama abantu b,igiciro cyinshi cyane kubw,igikorwa cyayo yadushoboje gushyigikira.Turi igisubizo kubw,uyu mugi,kubw,igihugu ndetse no kubw,isi yose.(Tito3:13-14)

Jye nawe inkunga yacu irakenewe ,mu bikorwa ndetse no kwitanga cyane dushyitsa icyo Imana idusaba mu gutanga iby,ibyicumi amashikanwa ndetse no kubaka inzu y,Imana kugirango umurimo w,Imana ukomeze kwaguka,ubutumwa bwiza bugere no ku bandi benshi bari muri bwa buzima bubi Yesu yaje kudukuramo nabo babashe gutabarwa nkuko natwe twatabawe. Imana yifuza kuzana benshi muri Yo,benshi bamerewe nabi nta byiringiro by,ejo bafite ariko Yesu twamenye Niwe Gisubizo.

Umurimo,iki gikorwa Yesu yadushinze yifuza ko tukirinda ,tugikorera n,imitima yacu yose,n,ibyacu ibyo Imana yaduhezagije kuko byose bituruka kuri Yo.Ikintu cyose kirakorerwa ex.urugo,igihugu kugirango ugere kuri resultat nziza kandi Imana ibana nawe.Kandi nitwe tuba twigirira neza n,imiryango yacu  ndetse dutegurira abazadukomokaho ubuzima bwiza baguwe neza muri Kristo Yesu.Kenshi twibaza ngo biragoye gutangira Imana ibyicumi,amashikanwa  ndetse no kuyubakira,ariko Kristo yabaye umukene kubwacu kugirango abashe kudutungisha.2Abakorinto 8:9.

Ibyo dutanga bituruka ku Mana kuko Niyo idushoboza kubona imbaraga zo gukora no kubyuka ni Imana itubyutsa.1Ingoma 29.1-5,6-9,10-19.Tubona Dawidi kubw,urukundo yakundaga Imana yagize umutima ushima Imana kubyo yari yaramukoreye byose ,byatumye akoresha n,ubutunzi bwe bwite kugirango abashe gutangira Imana yari yaramutabaye kuko yari yaratahuye ko byose bituruka ku Mana.Igihe yaragiye gutanga  yasigiye umwana we ibyo kuzubakira Uhoraho,uwo mutima yari afite byatumye n,umwana we agirirwa neza kubw,imirimo myiza ya papa we .Nidutangira Imana n,imitima ikunze ,tugashigikira umurimo w,Imana ngo waguke Imana ntishobora kureka ngo dukene kuko ni umubyeyi mwiza cyane ukunda abana be niyo isigara ikwitaho kugirango utabaho nabi kuko ngo ubutunzi n,icyubahiro Niyo biturukaho.Imigani 8.17-21 .Imana iratubwira ko ikunda bayikunda kandi abayishaka ubudahumeka bazayibona ,yiteze gutungisha abayikunda bakayabaha kugirango yuzuze ububiko bwabo.Iyo ufite umutima wo gukunda Imana n,ibikorwa byayo ntishobora kukureka ngo ukene kandi byose bituruka iwayo kuko iziko ibyo iguhaye ubikoresha ngo ushime Imana ubwami bwayo bubashe kwaguka. Imana idushoboze gutunga imitima iyikunda kandi yita ku bikorwa byayo mu kwitanga ngo dukoreshe amaboko yacu ndetse no mu butunzi bwacu nabwo bwubahe Uhoraho kuko biri mu mirimo myiza twahamagariwe.Imana ibahezagire.

This entry was posted in Archives. Bookmark the permalink.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s