Tugume mu Mana nibwo amasezarano yayo izayasohoza mu bugingo bwacu 23.12.2017

Ubutumwa bwa le 23.12.2017

Tugume mu Mana nibwo amasezerano yayo izayasohoza mu bugingo bwacu

Imana ya Aburahamu, Isaka na Yakobo ni Imana ari nayo Mana y´abizera bemeye gucu bugufi bakayikurikira n´Imana y´amaboko. Uko yahozeho niko iriho kandi niko izahoraho iteka ryose. Imana yasezeranyije abanyaisrayeli yuko izabahezagira. Uyu munsi nitwe turimwo kubwirwa. Umukozi w´Imana Mose yatumwa n´Imana kugirango aburire ubwoko bwayo kubera urukundo Imana yari ibafitiye ibifuriza ibyiza. Gutegeka kwa Kabiri 7:12-15.

Imana yasezaranye ko izakiza abayubaha bagakurikira amategeko yayo ikabakiza indwara zabo kandi ikabarwanirira.

Zaburi 91: 14 Imana iradusaba kuyikunda akaramata kugirango itugirire neza. Iravuga iti; izabana natwe mu makuba, izaduha icyubahiro, izaduhaza uburame, izatwereka agakiza kayo.

Ni ku neza yacu guhitamwo kuyikurikira. Dusabe inyota n´inzara yo gukunda Imana. Urukundo rukunda Imana rutuma tuyitaho, tuyitangira tugakora ibishoboka byose kugirango umurimo w´Imana ugende neza.

Gutegeka kwa kabiri 8: 11-17 Twirinde kuzibagirwa ibyo Imana yadukoreye ngo dusenge ibigirwama Mana. Ibigirwamana nibyo bintu byose ushira imbere kuruta Imana Rurema. Kubera ko Imana ariyo soko ya byose niyo mpamnvu dukwiye kuyishira imbere ya byose.

Zaburi 51 Gucabugufi no kwihana tukahindukira Imana bituma tuyigumaho nkuKO Dawidi yasenze igihe Natani yari yamuzaniye ubutumwa buvuye ku Mana. Icyaha gituma tutabasha kugira umunezero w´agakiza kandi bigatuma Mpwemu w´ Imana asohoka muri twe.

Heb 6:4 Twirinde gusubira inyuma kugirango imbabazi z´Imana zitubeho. Imana rurema nkuko yahozeho niko iriho niko izahoraho iteka ryose. Uko yerekanye ingabo  zikikuje abayubaha umugaragu wa Elisa niko igikora na bugingo ubu. 2 Abami 6:8 Tuyigumeho kugirango tubeho neza n´abazadukomokaho bose.

 

 

This entry was posted in Archives. Bookmark the permalink.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s