Kugendera mu mucyo no kwama imbuto muri Mpwemu 23.09.2017

Ubutumwa bwa 23.09.2017

Uwiteka Imana yo mwíjuru iradukunda kandi buri gihe iba ifite ingaburo yaduteguriye yo kuduha ubugingo. Iyo twiteze kwakira tubona ubwiza bw´Imana. Igihe cyose tujye tugire umwete wo kwegera no kwitega icyo Imana yaduteguriye.

I Yohana 1:5  & Yoh 3:18-21 Imana ni umucyo kandi muri yo nta mwijima urima. Iyo twakiriye Yesu mu mitima yacu tuba twarahisemwo kuba abana b´Imana. Tugomba kugendera mu mucyo kugirango iyo twihanye tuvugishe ukuri. Tubwire Imana ibiri mu mitima yacu byose tuyereke aho tunanizwa kugirango amaraso ya Yesu atweze. Iyo twihanye mu kamenyero ntabwo habaho kwezwa.

1Yohana 2:9 Iyo turi abana b´Imana turangwa n´urukundo ntabwo tugire urwango muri twe. Imbuto zo muri Mpwemu nizo tugomba kwama. (Galatiya 5:17-22) Iyo tugendera mu mucyo twama imbuto zo muri Mpwemu.

Yakobo 3:13 Yakobo 1:19 Yakobo 4:18 Imana Data irifuzo ko dukura mu gakiza. Tukatera intabwe yo gushaka gukura. Tukarangwa niíngeso nziza tukita kukushaka ubugingo tugire umwete wo kurondera Imana.

Yoh 6:40 Imana yifuza ko tumenya agaciro gakomeye twaguzwe tukagira umutima wo kwumvira Ijambo ryayo. Kuko yatumye Yesu kugirango tuzabeho neza kandi turonke ubugingo buhoraho. Dusabe ubwenge bwíngene twakwitwara kandi tumenye ko ijisho ryayo rihora kuri twe. Twisuzume twibaze ingene Imana ituzi núko abantu batuzi. Imana ishaka ko tugira imitima mishya kuko muri Kristo Yesu twahindutse bashya ingeso za kera zarahindutse igihe twakiriye Yesu mu mitima yacu. Twirinde kumwimura.

Harageze ko twibaze ingene duhagaze dusabe Imana idukuremwo umwijima wose uri muri twe kugirango tugendere mu mucyo w´Imana twame imbuto nziza za Mpwemu Yera. Amen

 

 

 

 

 

This entry was posted in Archives. Bookmark the permalink.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s