Tugume muri Yesu nawe azaguma muri twe.
Umwami wacu Yesu Kristo yaje kuducungura adukura mu byaha byacu aduhuza n,Imana Data wa twese,aduhesha guhinduka abana b,Imana ngo tube abera tutariho umugayo . Imana yashyize byose twifuza muri Yesu Kristo ,Abefeso 1:1-14.tubona Ijambo ry,Imana ritubwira ngo imigisha yose y,Imana ibonerwa muri Yesu Kristo Umwami wacu yaba iyo mu isi cyangwa iyo mu ijuru .Umugisha wa mbere umuntu ashobora kwifuza ni ubugingo buhoraho ariko kuzabona Imana. Ibisigaye byose dushobora gukenera muri iyi si igihe dufite Yesu mu bugingo bwacu nta kintu na kimwe dushobora kumuburana,ni inyungu yacu ikomeye cyane kugira Yesu Kristo mu buzima bwacu ,kumuha ubuzima bwacu ngo abuhindure ndetse no kumwizera muri byose . Icyo Yesu Kristo yifuza kurusha byose nuko nta wuri muri we wazacibwaho iteka ,kuko ngo abari muri Kristo Yesu nta teka bazacirwaho (abazaguma muri we kugeza ku iherezo) Abaroma 8:1-3 Kuguma muri Yesu ,tubona mu ijambo ry,Imana Yesu atubwira muri Yohana 15:1-17 ngo ni umuzabibu w,ukuri natwe turi amashami yawo.ngo Imana Data niyo iwuhingira ngo ishami ryose ritera imbuto rikurwaho,ariko iryera imbuto bakaryitaho ngo rikomeze kwera imbuto nyinshi. Imbuto Yesu yifuza ko twera ni izijyanye n,abakijijwe bayoborwa n,Umwuka w,Imana batayoborwa n,irari rya kamere yabo .Abagalatiya 5:22-26. Mbere yuko twakira Yesu twayoborwaga na kamere yacu n,irari ry,ibyo imibiri yacu yararikiraga Abagalatiya 5:19-21 : gusambana ,gukora ibiteye isoni,gusenga ibishushanyo,kuroga,kwangana,gutongana,ishyari n,umujinya n,amahane, kwitandukanya, kwirem,ibice, kugomanwa, gusinda n, ibiganiro bibi kuko abakora ibyo batazabona ubwami bw,Imana kuko baba babaye ya amshami yakuwe ku
muzabibu agatabwa mu muriro .Tumaze gukizwa Yesu yifuza ko aduha ku mbuto ze Izo mbuto ni izi: Urukundo n,ibyishimo,amahoro no kwihangana no kugira neza,n,ingeso nziza no gukiranuka no kugwa neza no kwirinda kugirango tugume turi amashami ye.Yesu Niwe udushoboza kwera izo mbuto na Mpwemu we igihe tugumye muri we. Uguma muri Yesu nawe akaguma muri we amenya ukuri ari ryo Jambo ry,Imana rikamweza (sanctification).iyo tugumye muri We amagambo ye akaguma muri twe ,dusaba icyo dushaka tukagihabwa.Adusaba kuguma mu rukundo rwe ,nkuko nawe yagumye mu rukundo na Se tuguma mu rukundo rwe igihe twitondeye amategeko ye (ijambo ry,Imana). Na Yesu yitondeye amategeko ya se biyuma aguma mu rukundo rwe. Turi muri Yesu tugira umunezero wa Yesu kandi wuzuye igihe cyose ndetse n,amahoro ya Yesu yadusigiye atajyanye nuko isi itanga kuko amahoro n,umunezero we aduha ni iby,igihe cyose atajyanye n,ibihe cg na situation turimo.akaduha n,itegeko ryo gukundana nkuko nawe yadukunze .Uri muri we agira urukundo rw,Imana agukunda na bagenzi bose ,urukundo rwa
Yesu adusaba kugira 1Abakorinto 13:4-7 rwihangana byose kandi rubabarira byose nkuko nawe yatubabariye. Kugirango tugume muri Yesu dukeneye guhorana na Mpwemu we igihe cyose kuko niwe mufasha twasigiwe ngo atwibutse ibyo yatubwiye byose ndetse atume tubasha no gutahura iby,Imana mu gusoma ijambo ry,Imana buri munsi ,kuryitondera no gusenga kugirango tugume muri we akagenda ahindura ingeso zacu,ibitekerezo byacu ,imitima yacu akayikuramo ibikorwa byose bibi by,umwijima tube mu mucyo nkuko nawe ari umucyo bityo
tubashe kubaho ubuzima bubohotse tutakir,imbata z,ibyaha.Tukajya kumushingira intahe n,abanda bakiboshye ngo babashe kubohorwa nawe.