Umutima utunganye kandi ukunze niwo unezeza Uwiteka Imana 21.01.2017

Ubutumwa bwa le 21.01.2017

Umutima utunganye kandi ukunze niwo unezeza Uwiteka Imana

Ijambo ry´Imana ritubwira ko turinda imitima yacu kuko niho ubugingo bududubiza.

Iyo dukijejwe tuba twemeye n´imitima yacu tukatura n´ akanwa kacu ko Yesu abaye Umwami n´umukiza wacu. Ndetse tukanakora ibimenyetso biranga uwakijijwe harimwo gupfana na Yesu no kuzukana nawe mu mubatizo mu mazi menshi. Duhinduka abana b´Imana, ibiremwa bishya ibyakera turabivamwo tukagira ubuzima bushya n´imitima mishya.

Umutima Imana ishaka n´umutima witeguye guhinduka kwuzuzwa n´ubumana. Umutima Yesu aturamwo ukoreshwa na Mpwemu w´Imana.

Zaburi 51:12-14: Iyo dukijijwe nitubura gucumura ariko iyo ducumuye tukagira umutima wo guca bugufi tukemera ko twacumuye kandi tukababazwa n´icyaha tugasba imbabazi, Uwiteka abayiteguye kutubabarira. Dawidi yasabye Imana umutima mushya wuzuye Mpwemu w´Imana kandi asaba gusubizwamwo umunezero w´agakiza. Imana yarabikoze ku bwúwo mutima.

Dawidi núbwo yari umwami ntiyitaye ku cyubahiro cye cyangwa se ngo arebe ubutunzi bwe. Iyo hageraga mu gutazira Imanayarayitazira, akayiramya akayihesha icy´ubahiro n´umutima we wose.

Kugira umutima utuganye kandi ukunze bituma imigambi y´Imana isohozwa mu buzima bwacu. 1 Ngoma 28:9. Dawidi yahanuye umwana we Salomo gukorera Imana n´umutima utunganye kandi ukunze kuko Uwiteka agenzura imitima yose akamenya ibyo imitima yibwira byose. Yanamuhanuye ko nashaka Imana azoyibona ariko nayireka nayo izamureka iteka ryose. Ni twebwe ubwacu duhitamwo kumvira Imana.

Uno munsi ni twebwe turiko turabwirwa ko Imana tuyirondera n´imitima yacu yose kandi tukayokorera tubinezerewe nibwo duhimbara Imana. Twagiriwe ubuntu n´Imana kuba turiko rubaka ingoro y´Imana aho tuzasengera Imana yacu mu mwidengebyo. 2 Ngoma 29:3-6.

1 Ngoma 29:10-19 Dawidi yasenze isengesho ryo guhesha Imana icyubahiro kuko ariyo yari yabashoboje kuyitangira banezerewe kandi ko ari iby´Imana batanze. Uwo mutima ntabwo Imana yawirengagiza kuko Dawidi yatashye neza kuko Imana yamuhaye icyubahiro niyigeze akena.

Zaburi 101:2-3 Turinde imitima yacu aho turi hose no mu mazu yacu.

Daniyeli 3:31 Urugero rwa Nebukadunezari rutwereka uko yabana n´Imana ikamwiyereka icyishije muri Daniyeli ariko hashira ugihe akabyibagirwa akiha icyubahiro. Kubera kutumvira umuhanuzi Daniyeli ko yakwihana, yagize ibihano bivuye ku Mana kugeza amaze kwiginga Imana ngo imutabere. Ibi biratwigisha ko Imana ariyo yonyine yo guhabwa icyubahiro kandi ko tugira umutima wo kwumvira abakozi b´Imana. Hari aho biba bitagishoboka ariko igihe níki cyo kwisuzuma no kwihana ngo bahindukire. Yakobo 4: 6 Imana irwanya abibone, ariko abicisha bugufi ibahera ubuntu. 1 Petero 5:5 Guca bugufi imbere y´Imana nibwo Imana ituduza mu gihe gikwiriye. Dusabe Imana umutima wo gucabugufi no kuyikorera nímitima yacu yose kandi tubikunze. Amen

This entry was posted in Archives. Bookmark the permalink.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s