Ukwizera Yesu Kristo ni bwo bugingo buhoraho 23.07.2016

Ubutumwa bwa 23.07.2016

Ukwizera Yesu Kristo ni bwo bugingo buhoraho

Yohani 3:14

Umwami wacu Yesu Kristo yadutoranije mu magana menshi y´abanyabyaha atuzanira agakiza. Ku bw´urukundo Imana yakunze abari mw´isi byatumye itanga umwana wayo wikinege kugirango umwizera wese atarimbuka ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.

Abafeso 2:18 Mu kwemera ijambo ry´Imana yabaho kwizera ko Yesu aturokoye kandi tukakira imbabazi tugakizwa ndetse tukanagendera ubugingo buhoraho.

Yohani 3:18 Iyo tumwizeye tukabaho mu ijambo rye ntabwo ducirwaho iteka, kuko utamwizera amaze kucirwaho iteka. Kuko atizeye izina ry´Umwana w´Imana w´ikinege.

Ijambo ryÍmana riratwigisha ukwizera mu ngero zitandukanye. Yohani 4:46 igihe Yesu yari amaze gukiza umwana we wari urwaye nibwo yakiye bugufi arakizwa hamwe númuryango we.

Matayo 7:5-10 Yesu yatangajwe no kwizera kwuwo mutware ku bwo kwatura kandi agashimangira ubushobozi Umwami Yesu afite. Ndetse yabonaga ko avuze ijambo rimwe gusa umugaragu we ahita akira. Kandi niko byamubereye kubwo kwizera Umwami Yesu.

Izi ngero ziratwigisha kugira kwizera kurengeye ibyo amaso yacu atwereka. Nitugomba kubanza kubona ibitangaza kugirango tubone kwizera kuko Imana yacu ni nyabushobozi.

Abaroma 4: Urugero rwa Aburahamu rutwigisha ko Imana irengeye ibyo amaso yacu atwereka nkuko yasezeranye Aburahamu ikabisohoza na nubu ntabwo yahindutse. Vs 16 Imbere yiyo yizeye ari yo Mana izura abapfuye, ikita ibitariho nk´aho biriho.

Mu kwizera Imana habaho kubona muri Mpwemu. Kubona ibitaho nk´aho biriho. Kwatura positiv no kumenya ubushobozi bw´Imana no kubugendera.

Abaroma 5: 1-5 Mu kwizera turonka amahoro, kwihangana, ibyiringiro byo kuzabona Imana.

1 Kor 2: 1-5 Ukwizera kuduhesha ubugingo buhoraho ntabwo ari ugushyingiye ku bwenge bw´abantu ahubwo núkwizera imbaraga z´Imana. Iyo Mana yaciye inzira mu kiyaga gitukura, ntabwo yahindutse.

Abafeso 4:5-6 Dukeneye kwumnva ijambo ryímana kimwe kand i tukagira ubumwe bwo kwizera kuko nibwo dutsindira hamwe.

Abafeso 6:14 Ukwizera n´ingabo idukira imyambi ya Satani kuko tumuneshesha ijambo rifite ububasha bw´Imana.

Luka 8:22-25 Igihe abagishwa ba Yesu batewe núbwoba batakambira Yesu ko bapfuye kandi bari kumwe nawe mu bwato. Ubwoba butuma twibagira Umwami twakiriye mu mitima yacu ko ari kumwe natwe.

Imana idushoboze ibihe byose no mu bigoye kuyizera ko iri kumwe natwe dusenge twizeye kandi twakire inyishu ntubwo tuba tutarayibona kandi tubigendere. Amen.

This entry was posted in Archives. Bookmark the permalink.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s