Ubutumwa bwa le 12.03.2016 Kwubakira k’urutare ariwe Kristu no kuganzwa na Mpwemu W’Imana
-Matayo 7:24-29
Yesu ni we Rutare umwubakiyeho by’Ukuri aranesha,
uwubatse k’urutare agira:ukwizera,agira ijambo ry’Imana muri we,agira intumbero.
Umukristu w’ukuri agomba kugira intumbero ariyo Kuzabana na Yesu mw’ijuru,icyogihe
usaba Yesu kubana nawe murugendo rw’agakiza akagushoboza gukomeza kwubakira kuri we,naho yaba amarushwa y’isi,ufite intumbero ugira gukomeza urugendo.ukwo nikwo kwubakira k’urutare
Haraho umuntu akizwa kugirango Imana igukemurire ibibazo kandi koko Ikabikora ariko
Igikomeye Imana Yifuza nuko Tuzabana Nayo naho imigisha iradukurikira kuko byose nibyayo kandi nabadakijijwe ibintu barabitunze.
Igihambaye naho tuzaba saho turi ubu,kuko iyo tujya nubuzima buzahoraho,niyo mpamvu dusaba Yesu imbaraga zo kunesha iteka.
Uwubakiye k’umusenyi nuba adafite ijambo ry’Imana ngo arifate nk’ukuri,icyo gihe ashobora kuneshwa n’ibibazo,uburwayi,ubukene……..
Razaro nubwo yakennye ababaye akiri mw’isi ariko yagize iherezo ryiza kuruta wamutunzi wabayeho neza akagira umubabaro mwiherezo rye.
-Kubara 21:1-7
Abisilayeli bacogojwe n’urugendo bidogera Imana na Mose bibaviramo kuribwa n’inzoka baza guca bugufi kub’wurukundo rw’Imana ikoresheje umukozi Wayo Mose irabakiza.
Dukomeze urugendo ntiducogore,kwibuka ibitangaza Imana yagiye ikora bituma ushikama kuko Imana idahinduka,ntitukifuze ubuzima twavuyemo,agakiza katubere umunezero
Kandi iyo habaye kwidogera Imana hatabaye kwicisha bugufi hakurikira ibihano kuko Imana iba ishaka ko duhindukira tugaca bugufi tukihana,ntitugakinishe ubuntu.
Icyo umukristu yakora kugirango akomeze kubakira k’urutare:
1.Gusenga no kugira umwanya wo gusoma ijambo ry’Imana
2.Kwitondera amategeko y’Imana.1 yohana 2:3-6,1 yohana 3:22-24
Uvuga ko akunda Imana ntiyitondere amategeko yayo ntakuri kuba kuri muri we,
3.Kumenya ko muribyose ucamo Imana igukunda ukayizera kuko ntakigeragezo cyakubaho Imana itabona ko ugishoboye:1 abakorinto10:12-13
4.Kutaganzwa n’akamere ukayineshesha Umwuka w’Imana wahawe:Gahini yaburiwe n’Imana atarica Abeli ko ibyaha bimugenza nyamara ko akwiriye kubitegeka nyamara aranga ategekwa na kamere ageza aho yica Abeli…itangiriro 4:6-8
5.Kugenzura inshuti zawe ko ari izagukomeza murugendo rw’agakiza cg se arizituma udakomeza urugendo
6.Guca bugufi,kwisuzuma no kwemera guhanurwa
7.Kwinjira mu bikorwa by’Imana no kugenda uhamya aho Yesu yagukuye ukamushingira intahe