Inyigisho ya Samedi 25.04.2015
Ndamaranira kugera aho dutanguranwa ngo mpabwe ingororano zo guhamagarwa kw´ Imana muri Kristo Yesu
Urukundo rw´Imana rwatumye asezerana ko atazongera kurimbura isi nyuma yigihe cya Nowa. Itanguriro 8: 21 Ariko abantu b´Imana bakomeje kugira kutumvira bagakora ivyo Imana yababujije bakikorera ibigigwama bituma Imana ibakuraho amaboko bakabaho nabi.
Abacamanza 6: 7 Ariko nyuma yo kubona ko bamerewe nabi batakambiye Imana Imana nayo ibatumaho abahanuzi.
Abacamanza 6: 11-14. Gideyoni yari umwe mu bahizi wakomeje kwizera Imana agasenga yinginga Imana kugirango ibatabare. Imana yanezerere nuko Gideyoni yari umunyembara agira ubutwari. Imana irabona imitima iyikunze kandi igashaka ko tugira ubutwari bwo gukomeza mu nzira zayo.
Imana ishaka ko tumenya neza ko twahamagawe ku bwuntu bwayo atari uko twari dukwiye ariko irabona imbaraga dufite kandi igashaka ko tuyikorera uko imbaraga zacu zingana kugirango dukiza ababoshye bakiri mu mwiza. Tugende tuyishingire intahe, tuvuge ijambo ryágakiza, ntiturebe intambampyi duhura nazo ahubwo tubanye tuyibwira abari hanze batarayimenya. Iyo Imana igutoranyije ntabwo ireba imbaraga zawe, cyangwa umuryango ukomokamwo, cyangwa igihagararo cyawe.
Abacamanza 6: 17-20 Gideyoni yari amaze kuvugana na Marayika ariko asaba ikimenyetso kugirango amenye neza ko ari Uwiteka Imana yavuze. Muri iki gihe nibyinshi biza bisa naho Imana yavuze kuko benshi bariko barayovya abantu b´Imana. Kugirango tumenye neza ko ari Imana yavuze hari ibimenyetso bigaragara kuko ivy´imana ntabwoo ari kopi. Niyo mpamvu na Gideyoni yasavye ikimenyetso cyúko Imana irikumwe nawe kandi yarabibonye uko yabyifuje.
Abacamanza 22-23 Mukugira umutima wo guca bugufi Gideyoni yagize kwicuza ko yaba yagiye imbere ya Marayika W´Imana adakwiriye. Agira ubwoba bwuko yavuganye na Marayika W´Imana atari yiteguye. Biratwigisha guhora twiyeza kandi igihe cyose kwisuzuma ingene imitima yacu imeze tukirinda gucumura ku Mana. Yagize guhumurizwa kuko nta mbere yúko atangura kuvugana na Marayika w´Imana umutima we wari ku Mana.
Gideyoni yagize kwizera Imana anashira kwizera mu bikogwa asenya igicaniro cya Ba´li kandi Imana yakomeje kubana nawe ikomeza kumwiyereka ndetse abe níkitegererezo ku bantu b´ Imana mu gukorera Imana no kunesha.
Ijambo ry´Imana riratwigisha kugira gucabugufi muri uru rugendo duharanira kugera ku ngororano zo guhamagarwa kwacu muri Kristo Yesu tutareba ibya kera harimwo ibibi byose twahuye nabyo,, ubugome, ubusambanyi, kwikunda, ishari n´izindi ingeso za kamere, tureba ibiri imbere birimwo kunesha, kwuzuzwa na Mpwemu W´Imana, Kwizera, Kwizigira, Urukundo, Imbabazi nízindi mbuto za Mpwemu W´Imana. Filipo 3: 7-14 Umwami wacu Yesu Kristo akomeze kutugira neza adushoboze muri vyose. Amen