KUMENYA UBUNTU IMANA YATUGURIYE NO KUBUGENDERAMO UKO ISHIMA. 14.02.2015

KUMENYA UBUNTU IMANA YATUGURIYE NO KUBUGENDERAMO UKO ISHIMA. Abayisiraheli bavuye muri Egiputa bavanyweyo n,akaboko gakomeye k,Imana. Kugira ngo baveyo yatumye Mose,arinda aho ateza ibyago Farawo. Babonye n,amaso yabo ibitangaza byakoretse kugeza no mu nzira babonye byinshi, ariko bageze mu butayu baribagirwa bagera naho bifuza gusubira mu buretwa. kubara:14:1-10 uyu munsi natwe tuzi aho twavuye. twavanyweyo ni kiganza cy,Uwiteka kandi turahura n,ibimenyetso n,ibitangaza muri urugendo. hari benshi basigayeyo ariko twe twarabonye ubwo buntu. Ntagikwiye kudutera ubwoba kuko uko kuboko kuracyahari ngo kudukorere ibikomeye. Mu nzira bararwanaga bakanesha. Umwami w,i Mowabu(Baraki) yinginga umuntu w,Imana ngo abavume.kubara:22:6 ariko Imana Ibwira Baramu ko ari ubwoko bwahawe umugisha butavumika kubara.22:12,ko iyabasezeranyije umugisha Itabeshya. Yagerageje kubavuma kabiri kose ariko akabahesha umugisha kubara23:7-8, 23:10-11, 23:18-24.Natwe turi ubwoko bw,Imana, imigisha ni iyacu ariko tugomba ku itandukanya tukava mu kitwa icyaha cyose. muri ibi bihe umuntu aba murusengero rw,Imana ariko akikorere nibyo yishakiye bihabanye nibyo mpwemu w,Imana akunda. Reka tuve muri byo byose dutumbere Ijuru kuko ari sezerano yasezeranyije abamwizera ,bakamwubaha bagakora ibyo ashaka. IMANA SI UMUNTU NGO IBESHYE. KANDI SI UMWANA W,UMUNTU NGO YICUZE. IBYO YAVUZE NO KUBIKORA NTIZABIKORA? KUBARA23.9

This entry was posted in Archives. Bookmark the permalink.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s