Ijambo ry,Imana 31.01.2014
Twagiriwe ubuntu buhambaye
Kubw,urukundo rwinshi Imana idukunda byatumye yohereza Yesu Kristo ngo aze mu isi kuducungura adukure mu mwijima w,ibyaha no mu bubata bwa satani. Abakolosayi1:9-13Agakiza twahawe ni akigiciro cyinshi tukarinde kandi twirinde ngo tutakavamo.Dukwiriye gushimira Imana cyane kub,ubwo buntu yatugiriye tutari tubikwiriye. Twahindutse abana b,Imana.Ni Imana Nyamana,Isumbabyose yicaye ku ntebe yayo yera tumenye ububasha bwayo.Yesu Kristo amaze kuza mu isi yatuzaniye inkuru nziza y,amahoro yaje ari igisubizo kuri buri wese yahuraga n,abarwaye akabakiza ,acyaha umuyaga,agendera hejuru y,amazi ari kumwe n,intumwa ze ngo atwereke ko natwe tumwizeye tukamuhanga amaso tugendera hejuru y,ibibazo.ku musaraba i gologota yaraducunguye ageze i kuzimu yambura satani urufunguzo azukana intsinzi ku rupfu no kuri satani arashaka ngo tugendere mu ntsinzi ye.
Nitujya gusenga Imana twibuke ubushobozi bwayo,ibitangaza yakoze ko iri hejuru ya byose ,nta gikomera imbere yayo iri ku ngoma ibihe byose kandi ntago ijya isinzira ,ijisho rayo rihora kuri twe ,yita kuri twe ibihe byose.bitume tutiganyira cg se ngo dutinye.
Niduhura n,ikibazo ntitugire ubwoba kuri twe ni ikibazo ariko ku Mana yacu ntago ari ikibazo kuko yo nta kintu na kimwe kiyinanira kuko ishoborabyose.ikigeragezo burya kenshi kitugeza ku nyishu Yozefu yanzwe na bene se atabwa mu cyobo,kwa potifari ajya muri prison ariko byari inzira imujyana kwa Farao. Imana yifuza ko tubaho neza nk,abana bafite Se ufite byose kandi ubakunda urukundo rwinshi irashaka kudutetesha tugume mu biganza byayo byiza ntacyo tuzayiburana,ni kuki twirwanirira kandi Imana yacu yaradusezeraniye ko izaturwanira intambara zose tuzahura na zo.
Agakiza twahawe ni inzira yo guhinduka tuba dutangiye twegera Imana duhinduke bashya mu mibereho yacu no mu bitekerezo byacu Abaroma 12:1-21
Imana yifuza ko duhinduka tukagira imitima mishya,tugatanga imibiri yacu ngo abe ariyo iyiganza.Tubike ijambo ry,Imana mu mitima yacu kuko ariryo rituma tugira kwizera Imana. Nitwumva ijambo ry,Imana dukore icyo ritubwira nibwo duhinduka ni nka miroir twireberamo ngo tumenye ahatameze neza tuhatunganye ridukiriza ubugingo.Yakobo 1:21-24.
Paul yahuye ,umucyo mwinshi ari mu nzira ijya damasiko ajya kurenganya abizeraga Yesu .yarahumye ariko nyuma Yesu yohereza Ananiya ngo agende amusengere amurambikeho ibiganza nyuma ahinduka igikoresho kiza cy,Imana .natwe Yesu yaraduhumuye adukura mu nzira mbi z,ibyaha twarimo icyo yifuza nuko duhinduka by,ukuri ntidusubire muri ibyo byaha ahubwo tukajya kumukorera tugashinga intahe ngo n,abataramumenya bamenye ko ari Umwami ubohora nabo bakizwe.Dusabe Imana ngo tugire wa mutima wari muri Yesu Kristo. Abafilipi 2:1-11nibwo tuzabasha kuguma mu buntu twagiriwe ariko gakiza twahawe.bitume tuguma muri Yesu atubere inkinzo muri iyi turimo itwarwa n,umurwanizi kuko yesu We yamunesheje kandi nta kintu na kimwe kizadura mu kuboko kwa Yesu Kristo.
Imana ibahezagire.Amen