Reka Yesu Kristo aganze ubugingo bwawe

Ubutumwa bwa 27.12.2014
Reka Yesu Kristo aganze mu buzima bwawe

Uwiteka Umwami Imana yaremye isi arema umuntu amuha gutegeka ibimwo vyose ku bw´Izina ryayo kandi ku bw´urukundo rw´Imana yaremeye atanga umwana wayo w´ikinege Yesu Kristo kugirango habeho agakiza. Mbese Umuntu níki kugirango abe yakwibukwa? Zaburi 8. Mbere yúko Yesu avuka harabayeho integuza mu buryo butandukanye. Amaze kuvuka abanyabwenge baje kumuramya.

Yaje kw´isi kugirango adukize ivyaha, adukize, aducungure adukure mu kuba imbata za Satani. Yaremewe aratukwa, arashinyagurirwa kugirango tubone ubugingo buhoraho.
Iyo Yesu angaza ubugingo bwawe umenya neza ko ntacyo wokora atari we ukuyobora. Yaje kugirango tumwumvire, kandi tubone ubugingo bushya. 1 Timoteyo 1: 12 Pawulo yashingira intahe Imana yamukijije ikamubohora ku bw´ubuntu bwayo.
Matayo 5:17 Ntiyaje gukuraho amategeko ahubwo yaje kugirango ayasohoze. Niyo mpamnvu kugirango Yesu ganze mu bugingo bwawe hasabwa ko dukurikiza amategeko y´Imana. Iyo Yesu aganza ubugingo bwawe uba wifuza kuzabana nawe mu bwami bwiwe. Matayo 7:21 Umuntu wese ukora ibyo Data ashaka niwe uzingira mw´ijuru.

Iyo turetse Yesu ngo aganzemu bugingo bwacu nawe ntabwo yaduhemukira.
Mbega n´iki kiganza ubugingo bwawe? ni iby´isi? Vyose muri iyi isi ni ubusa. Umusiguzi 1. Reka twiringire Imana yacu kandi tumugire uwambere muri vyose nawe ntabwo azaduhemukira. Zaburi 20:8

Filipi 4: 4-7 Tujye dushima ibihe vyose kandi ntitukagire icyo twiganyira kandi tugire amahoro muri twe. Umwami Yesu Kristo ari mu buzima bwacu tumenya ko turi abiwe ibihe vyose kandi tukaba icyitegererezo. Urugero rwa Nathanayeli yahamagawena Yesu amubonyemwo kuba umunyaisirayeli utagira uburiganya. Yohana 1: 47-48.

Yohana 12: 44-47 Tureke Yesu aganze mu bugingo bwacu tumwizere kuko iyo tumwizeye tuba twizeye Imana yo mw´ijuru. Imana ihabwe icyubahiro. Amen

This entry was posted in Archives. Bookmark the permalink.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s