Ubutumwa bwa 27.09.2014
Ku musaraba i Gologota intango y´Agakiza
Ku musaraba i Gologota niho twaronkeye agakiza bituma duhinduka abana b´Imana. Gira kuba umukristo w´ukuri. Gira Gologota intango y’agakiza kawe. Yesu Kristo yaje kungira umugeni kuko yagiye kuntegurira ikibanza. Niba wizeye Yesu uri umugeni wiwe. Menya agaciro kawe. Agakiza karengeye ingorane zacyu kuko Umwami Mana wita ku nyoni niyareka kutwitaho kuko dusumba inyoni.
Yesaya 48:18-19
Iyo wumvira Imana ntusaba iby’inyoni. Iyo tumenyereye agakiza uburenganzira bwacu buvaho.
Niba udakunda ijambo ry’Imana ukunda iki? Ijambo ry’Imana niryo rituma tubaho twemye, kuko tuba tuziko ntana kimwe kidashobokera Imana. Gusa twe icyo tukwiriye kumenya ni ukwizera icyo ari cyo! Menya Yesu, Yohana yari yaramenye ko atari umuntu udasanzwe, yari yarize umutima wa Yesu.
Imana ntikeneye malaya, malaya nuko kwibera mu by’isi kandi witwa ngo uruw’Imana. Imana irashaka ko dufata agakiza neza. Iratugomba wese kandi kugirango twuzuzwe n´ uko tumera nk abana bayo by’ukuri.
Matayo 24:4
Uwatahuye ibya Yesu ntasubira kureba inyuma nk’umugore wa Loti. Wumva Mpwemu w’Imana muri kumwe?, murajyendana? Ab’Imana n´abarongorwa na Mpwemu w’Imana.
Yohana 15:7
Kumenya Yesu ni kimwe ariko kumugumamo n’ikindi. Ikigumayo n’ikintu uguma ukora. Imana yatuzanye mu gakiza ku mpamvu zayo rero niduhagarare neza. Agaciro kacyu ntikari mu byaha.
Yobu 28:28