Imana igufitiye imigambi myiza.30.08.2014

Imana yakuremye igufitiye umugambi Mwiza 

 

Imana ijya ku kurema yakuremye mu ishusho yayo .Itangiriro 1:26-29. Uwiteka Imana imaze kurema umuntu imujyana mu ngobyi ya Edeni ngo: 1.ayibemo 2.ahingire ibirimo 3.ayirinde.Itangiriro 2:15.

Imana imaze kurema umuntu yamushakiye aho kuba ariko icyaha gituma umuntu yirukanwa muri ya ngobyi. Umwami wacu Yesu aza kuducungura aduha agakiza gatuma duhinduka abana b,Imana,nyuma yo gukizwa Imana idushakira aho kuba ngo tubone uko tubasha kuba mu buzima bushya bwo muri Yesu Kristo.

Urushengero ni aho Imana idutoranyiriza ngo tuhabe ,turerwe,twigishwe, tubungabunge agakiza kacu,dukore ibikorwa by,Imana kubw,impano yashyize muritwe ngo ubwami bw,Imana bugume bwaguke kandi tugomba no kurinda urushengero rwacu. Imiryango yacu incuti zacu,ndetse na benshi bazatabarwa ku bwacu kuko dufite isezerano ko amahanga yose azaherwa umugisha muritwe nkuko yarihaye Aburahamu natwe tukaba turi abuzukuru be.itangiriro 12:1-3

 

Mu gukorera Imana yadusezeranyije ko izabana natwe ariko natwe tugomba kugenda twitondera amategeko yayo kugirango tubashishwe ibyo tuzakora.Imana yatoranyije Mose ngo ajye gukura ubwoko bwayo muri egiputa kandi ibwira Mose kubaka igicaniro no kujya bayitambira ibitambo ku gicaniro bivuye mubyo batunze.Abalewi 1:1-2.

 

Ubwoko bw,Imana bwagombaga kubaha Mose no gufatanya nawe kandi bakirinda kumunegura .tubona aho Miriyamu yamuneguye asesa ibibembe.

Natwe bitwigisha gushyira hamwe n,Umukozi w,Imana, mu bikorwa by;Imana tugafatanya kubaka urushengero Imana yatugiriye ubuntu ikaduha kuko rufite umumaro munini kuri twe no ku miryango yacu,…Kubara 12:7-9 Kuva 17:11

 

Mu gukorera Imana iyo twitanze mu kuyitangira tubiboneramo umugisha tubona mu ijambo ry,Imana Umwami Dawidi kubw,urukundo yakundaga Imana no kubwo kwibuka ibikomeye Imana yamukoreye ko yifuje kubakira Imana inzu akabyitegura abika ibintu by,agaciro kubw,icyubahiro yahaga Imana ye natwe biratwigisha ngo tugiye gutangira Imana twibuke ibyiza byinshi yadukoreye bitume tuyitangira n,umutima ushima kandi tuyihe iby,igiciro .1Ingoma 22:11-19

 

Tubona n,umudamu wari umupfakazi afite umwana ,Imana yohereza umukozi wayo Eliya ngo atungwe n,uwo mudamu wari usigaranye agafu n,utuvuta agira kumvira abiha uwo mukozi w,Imana bituma Ijambo ry,Imana risohora ngo: ako gaseke ntikazigera kaburamo ifu.1Abami17:8-16

Kudatangira Imana bizana umuvumo no gutuba .Hagayi 1:2-11

Kuyitangira bikazana umugisha na protection ku bawe n,ibyawe Malaki3:7-12.

Tugume mu nzu y,Imana twirinde icyadukuramo kuko Yesu azaza gutwara umugeni we ariwe torero dukomeze kwitanga mu kuyikorea mu Mpwemu no mu kuri kandi tugume mu rukundo rw,Imanarugume ruduhindure.,tuzagire iherezo ryiza tubone Ijuru.Amen

This entry was posted in Archives. Bookmark the permalink.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s