Dukorere Umwami wacu Yesu Kristo
Ubutumwa bwa 06.09.2014
Yesu aratubwira ngo umwizera azakora ibikorwa nawe yakoze.
Amaze kuzuka abwira abigishwa be ko yahawe ububasha bwose mu isi no mu ijuru arabatuma ngo bagende bahindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, babatize mu Izina rya Data wa twese n´ Umwana n Umwuka Wera
Kandi babigishe kwitondera ibyo yababwiye byose kandi ngo azaba ari kumwe nabo iminsi yose kugeza ku mperuka yisi. Matayo 28 :18-20
Yesu arahari ni muzima ibitangaza birakoreka n´ uyu munsi ku bamwizera:abarwaye barakira ,impumyi zirahumuka,ibimuga bigakira kuko Yesu ari kumwe natwe.uyu munsi isi ifite inyigisho nyinshi zitandukanye ariko icyo isi ikeneye cyane ni ukubona abafite Yesu muzima. Dusabe Imana ngo tuyikorere mu kuri no mu mwuka ntibibe akamenyero.
Intumwa za Yesu zabanye nawe arazigisha zihinduka abigishwa be,abasezeranya kubaha Mpwemu w,Imana)ngo abafashe mu kwamamaza Yesu bagenda bigisha ibyo yabigishije, abantu bakabona ko bari kumwe nawe
Kugirango ube umwigishwa wa Yesu ugomba kwiyanga,ukikorera umusaraba wawe buri munsi ukamukurikira.
Mu gukurikira Yesu twigishwa n,ubuzima yabayemo hano mu isi kuko aratubwira ngo Niwe Nzira Ukuri n;Ubugingo. Tumubona ajya ku musozi akarara asenga Imana ,natwe tumukurikire tujye ku musozi dusenge.
Tubona aho yageragejwe na satani ariko Yesu akanesha,natwe bitwereka ko adushoboza kunesha ibitugerageza iyo tumukurikiye tumwizeye.
Atwigisha ubuzima tugomba kubaho nyuma yo kuvuka ubwa kabiri ko turi kumwe nawe ku ruhande rw,abanesheje kuko uri mur itwe asumba uri mu isi.
Natwe turi abigishwa be arashaka ngo tugende twigishe abataramumenya nabo bamumenye bakizwe.ntago dushobora kuba abigishwa gusa ahubwo ashaka ngo tujye hanze twigishe ibyo yatwigishije tube abahamya ba Kristo.Iyo umaze gusa na Kristo uba umukristo.
Dukurikire Yesu by,Ukuri ngo aduhindure abarobyi b,abantu,dukorere Imana .
Mu gukorera Imana tugomba guca bugufi,tukemera kumukurikira mubyo yaciyemo ngo atwigishe adushoboze natwe kunesha.
Tumukurikire by,Ukuri kuko iyo utamukurikiye by,Ukuri uba indya ya satani kuko utarinzwe. Amen.