“Uwahamagawe n’Imana agira kwumvira bigatuma agera kw’Isezerano ryiwe”

“Uwahamagawe n’Imana agira kwumvira bigatuma agera kw’Isezerano ryiwe”
itangiriro 12:1-3, Nkuko Aburahamu yahamagawe niko natwe twahamagawe,
Kugirango tugere ku masezerano tugomba nokugendana kwumvira Imana niho
tugira amahoro murugendo rujya mw’Ijuru.
Itang. 16:1-4,21:9-12 Imana yariyarasezeraniye Aburahamu na Sara kuzabyara
Izaka,ariko Sara gutegereza isezerano biramugora abwira Aburahamu kubyarana 
n’umuja we Hagari,byagize ingaruka kuko aburahamu yumviye umugore we,ntihabaye
kwihangana kuko Isezerano ryayo ntirikuka ryari kuri izaka mwene sara atari Ishimayeli’
Imana idusaba kuyumvira no kwihangana mugutegereza amasezerano,ntitwumvire abana
b’abantu kuko byatuma duhusha imigisha yacu.
Itang.19:15-17,26,29 Imana yibutse Loti kubwa Aburahamu iramutabara n’umuryango we
igihe Sodomu na Gomora harimburwaga,guhagarara kwacu neza mugakiza bituma Imana
yibuka nabacu ikabatabara,ntituve mukibanza Imana idushakamo ngo duhindukire nka Mukaloti.
2abami5:1-5,8-16 K’ubw’urukundo rw’Imana Namani war’umubembe yabwiwe n’umuja we uko 
yajya gushaka umukozi w’Imana ngo amusengere agira kwumvira,ntiyitaye kureba ko ar’umuja ubimubwiye
naho yar’umutware ukomeye,Imana idushakaho umutuma uciye bugufi.
Inzira z’Imana kugira ngo abantu bayo bakire ninyinshi,aha tubona uburyo yakoresheje Elisa mugutabara Namani,
ariko tugire kwumvira,ntakwivumbura,ntakwidoga niho natwe bitugirira umumaro tugakira ibibembe(bishomora kuba ibyaha cg imitwaro kumutima bitagaragarira amaso y’abantu).kandi Elisa yanze ingororano ya Namani kuko atarigihe cyo kwakira izo ngororano.
2abami5:20-27 Gehazi yagize kwifuza ibintu Namani yarafite bimutera kubeshya yikwururirako ibembe byari kuri 
Namani,ntiyagize no kwicuza ngo yihane imbere y’umukozi w’Imana ahubwo yadadaje umutima akomeza  kubeshya,mbere yabyose Gehazi twabonye ko yabanje kubigambira mumutima ibyo bibi byose yakoze,bivuga ngo
twirinde cyane ntitugire imigambi mibi mumutima,Yesu arahagije ntacyo tuzamuburana nidutumbera We gusa,
tureke kwifuza kubi bitazatuzanira ibibembe.Ibintu byose bizashira ariko Umutima utegereza Imana ntakwiyanduza
Imana ntiwirengagiza.Imana ishaka ngo tugire INTUMBERO ijya mw’Ijuru.
1samueli13:8-14,15:1-23 Sawuli yatowe n’Imana ariko ntakajye yumvira Imana ahubwo akihutira gutambira
Imana ibitambo,bituma Ingoma ye Ihabwa undi kandi n’Imana itanezezwa nibitambo bye.
1samueli2:20-25 Kwumvira kuruta Ibitambo.
This entry was posted in Archives. Bookmark the permalink.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s