Ubutumwa bwa 12.07.07.2014
N´iki cyadukanya n´Urukundo rw´Imana?
Imana Data wa Twese wo mw´ijuru yaduhaye kumenya Yesu Kristo, itwereka urukundo rwayo iciye mu mwana wayo Yesu Kristo. Yesu Kristo yemeye kuza kuducungura kugirango dukire. Kubw´urukundo rwiwe yaduhaye Amahoro, Umunezero, Urukundo rw´ Imana rutekereza ku bandi, yaduhaye guca bugufi.
Yesu yaduhaye kubohoka, mu mitima, araduhumanura aduha ubugingo buhoraho twita abaragwa na Yesu Kristo.
Zaburi 138, Nubwo Imana ikomeye ikorana n´Imitima iciye bugufi.
Luka 12:35-48 Tube maso dutegereje kuza k´Umwami wacu Yesu Kristo kandi amatabaza yacu ahore yaka.
Luka 15: 11-25
Níki gituma tujya kure y´Imana Data wa twese. Hari ubwo Imana iduha Umugisha ukatujyana kure y´Imana. Ese nta gihe Imana iduhezagira bigatuma tujya kure. Iyo tutari n´Imana inzara iratera. Iyo turi kure y´ Imana tuba imbata z´icyaha nkuko uwo mwana yabaye imbata iragira ingurube. Icyaha imbere y´Imana ni nkokujya mu ngurube.
Uwo mwana w´ikirara yifuje kujya kwa se afata icyemezo cyo guhinduka. Imana ishaka ko dutera intambwe dufate icyemezo cyo kuza guhura na Data wa Twese by´ukuri. Yisubiyeho yemera kujya gusaba imbabazi se kuko yacumuye kuri Data wo mwijuru.
Mutima wanjye shaka Ubwami bw´Imana wisubireho. Fata icyemezo kandi ukore uyu munsi ntutegereze ejo.
Se yaramubonye akituruka kure, aramubabarira. Urukundo rw´Imana ruduha imbabazi zívyaha vyacu rukatugarura mu rugo. 2 Abatessalonika 2: 1-16. Tugire imitima iciye bugufi inezereza Imana. Twirinde twumvire icyo Imana itubwira iciye mw´Ijambo ry´Imana kuko iyo tutabyizeye ireka ubushukanyi bigatuma umutima winangira. Ni ahacu rero guhitamwo neza tugahita ubugingo buhoraho. Amen