Ubutumwa bwa 08.02.2014
Kwongera kwuburura umubano wacu n´Imana, twatura ko afite ubushobozi
Umwami Imana yacu amaze iminsi aduhamagarira kugira ikanguro mu gakiza kacu. Duhereye aho uyu mwaka watanguriye gushika ubu tumaze kwumnva icyo Umwami Imana ashaka ko dukora kugirango twisusuzume ingene duhagaze mu gakiza.
Kubw´urukundo Imana idasiba kutwereka mu Ijambo ryayo, turahamagarirwa ubugirakandi kugira umubano mwiza n´ Imana yacu. Nkuko iyo umuntu afite imibanire n´undi yaba umugenzi, cyangwa uwo bashakanye, cyangwa umuryango agakora ku buryo uwo mubano uba mwiza. Imana yacu ishaka ko tugira imibanire myiza nayo ku buryo umuntu wese aba awufite ku giti cyiwe.
Twahamagawe umw ´umwe kugirango dukorere Imana rurema. Ariko ni kenshi habaho gutangira urugendo hagera hagati muri uru rugendo hakabaho guhagarara cyanke gusubira inyuma kubera ivyo duhura navyo mu nzira.
Ariko muri izo ngorane duhura nazo cyangwa ivyo bigeragezo duhura navyo, tugomba kugira kwatura neza ko Imana yadukuye muri Egiputa ikaduha agakiza ifite ubushobozi bwo ku tuneshereza. Hari ingero nyinshi muri Bibiliya z´abantu bari bafite kwizera Imana kandi bakanayaturira.
Kubara 13: 26-31. Mu bagabo 12 Mose yari yarungitse gutata igihugu cy´i Kanani 2 nibo baje bafite kwatura ko bazakinesha. Aha turahigira cyane kuko barya 10 bagarutse baje bafite inkuru yíncamugongo aho bamaze kuyibwirira abisirayeli batuma bizera ayo magambo yabo ko badashobora kunesha, vyatumye abisirayeli bifuza gusubira muri Egiputa.
Kubara 14: 1-10 Muri uru rugendo rw´agakiza ni benshi bazoza bavuga inkuru mbi zogucya inege abari muri uru rugendo ariko iyo hari ukwizera Imana ko vyose ibishoboye hari intsinzi ikomeye.
Dufite Umwami w´ Abami ushoboye vyose kandi utabasha kuneshwa kuko yaduteguriye aho tuzasoreza uru rugendo turimo.
Zaburi 29: 1-2 Duhamagarirwa kwaturira Uwiteka kuko afite icyubahiro.
Mwenedata Imana yacu irashaka ko tugira umubano mwiza nayo tutareba ubwinshi bw´abatayemera ariko umw´umwe wese agatera intambwe mu gakiza. Nibwo tuzabasha gushika kuri wa munsi azogarukirako dufite intinzi kuko twagumye mu bumwe nogukomezwa mu rukundo rwa Yesu Kristo. Abafilipi 2:1- 14.
Dukomeze urugendo dusenge Imana tuyambaze kugirango idushoboze kuyegera kurushaho tugira umubano mwiza nayo. Amen.