Ubutumwa 18.01.2014
Tumenye Imana dufite kugira ngo tugume mu byizingiro.
Mose yavukiye mu muryango w,abaheburayo. hari mu buretwa,mu mibabaro,ariko Imana iraza imukuramo ngo aze abohore ubwoko bwayo. Imana yamukoreye ibitangaza byinshi mu maso ye kugira ngo yibonere ubwe imbaranga zayo n,uko izamukoresha. nkuko ibikora buri munsi hagati yacu.Yabajije Imana ati nzababwira kuri nde? Imana imubwira amazina yayo. kuva3;13-15. Birakwiye ko natwe tuyibaza amazina Yayo cga se tukayisaba kutwiyereka. Kuko kenshi itwiyereka mu ma shusho atandukanye(mbabazi,Mugiraneza,ntihemuka………) Yaravuze ngo genda ubabwire ngo Ishoboye byose. Ufite iki wowe cyayinanira? kuva 6:1-7iminiho yacu Irayumva. Reka duhore ku mavi tuyambaza kuko Nimutarambirwa kutwumva. Gutegeka kwa kabiri4:7 Turabi igiciro. Tubimenye neza twakwibera mu kwizera Imana yacu, kandi Tukizingira ko iyatanze umwana wayo w,ikinenge ntacyo yatwima . Abaroma8:31-39. Imana iri kumwe natwe ntamubisha,iraturwanirira. ntacyadukuraho urukundo rwayo.