Guca bugufi no kugororokera Imana nibyo bizadushitsa mu masezerano y´Imana 06.07.2013
Guca bugufi ni ukugira ikanguro y´uko icyo ucyeneye cyose kiva ku Mwami wacu Yesu Kristo nk´umutwe kandi umubiri w´urusengero atangiramwo kubabarirwa kw´vyaha, kubatizwa mu mazi no muri Mpwemu Yera, kugororoka no kwezwa.
Guca bugufi bituma ubona ibyo Imana ikora mu bugingo bwawe no mu vyo ucamwo vyose. Bituma uhishurirwa ko muri vyose Imana ibizanira kukugirira neza kugirango urusheho kumera nka Yesu.
Ijambo ry´Imana risobanura bihagije icyo Imana ivuga ku bijyanye no guca bugufi. Imigani 15:33 Kubaha Uwiteka ni ko kwigisha ubwenge, Kandi kwicisha bugufi kubanziriza icyubahiro. Imigani 18:12 Kwishyira hejuru k´umutima kubanziriza kurimbuka, Kandi kwicisha bugufi kubanziriza icyubahiro. Imigani 22:4 Uwicisha bugufi, akubaha Uwiteka, ingororano ye ni ubukire n´icyubahiro n´ubugingo.
Gucabugufi bituma ubona ko Imana igufitiye umugambi mu ku kubumba kugirango ugire uruhare cyangwa igutegure ku muhamagaro wawe mu mubiri wa Kristo.
2 Abami 5:1-19 Namani yari umugabo ukomeye ku bwabana b´abantu. Afite ibyubahiro ariko yari afite ibibembe akeneye gutabarwa. Umwami amaze kwitaburira impunzu avuga ko adashobora kumukiza. Umukozi w´Imana Elisa yamutumyeho amuha amabwiriza kugirango abashe gukira. Namani yabanje kwanga ariko nyuma aza kwemera gucabugufi y´umvira icyo Imana ivuze inyuze mu mukozi wayo Elisa.
Guca bugufi kwa Namani kwatumye yemera kuburirwa n´abagaragu be akora icyo Elisa yamubwiye arakira kandi amenya n´Imana. Bitwigishe ko iyo natwe twemeye gucabugufi tukihana ivyaha bituma tuba ababembe turakira kandi tukanabohoka.
Abagaragu ba Namani nabo baratwigisha kugira urukundo rwo kuburira abandi tubegere kandi tubabwire ngo bihane. Ezekiel 33.
Kubera ko turi mu bihe vyanyuma, Umwami Yesu azoza nkigisuma kandi abazoba biteguye bonyine nibo bazomubona.
1 Petero 5:5 Namwe basore mugandukire abakuru mukenyere kwicisha bugufi kugira ngo mukorerane, kuko Imana irwanya abibone naho abicisha bugufi ikabahera ubuntu. Nuko mwicishe bugufi muri munsi y´ukuboko gukomeye kw´Imana kugirango ibashyire hejuru mu gihe gikwiriye.
Icyubahiro núbutware bibe ivy´Imana ibihe vyose Amen.