Ubutumwa bwa 22.06.2013
Gutabarwa kwacu kuri k´Umwami wacu, Duhange amaso Yesu gusa. Ivyo twifuza, dukora,tugenderamo duhange amaso Yesu azadutsindishiriza.
Turashobora kuba twarahanze amaso abantu,ababyeyi,abavandimwe…ariko haraho batageza kandi batarenza. Twabonye umuntu wari umugaye imyaka 38. Yarebye hirya no hino abura uwamufasha ariko Yesu yaramusanze avuga rimwe, umurwayi arahaguruka aterura uburiri bwe. Yohani 5:1-8. Yesu ntareba imyaka umaze muri ibyo byose.
Daniyeli 6:17-19 Daniyeli Imana yaramutabaye ifunga iminwa y´intare. Niko adutabara afunga iminwa y´ibyo duhura nabyo byose. 1 Abami 18:36-37. Eliya yahanze amaso Imana ye imutsindishiriza abahanuzi 450 ba bari. Reka dukorere Imana yacu ,tuyikunde, tuyikorere, tuyitinye izadutsindishiriza muri byose.