Ubuzima bushya bwo muri Kristo Yesu 25.05.2013

Message 25.05.2013

Ubuzima bushya bwo muri Kristo Yesu 

Abari muri Kristo Yesu nta nteka bazacirwaho,niba turi muri We by,ukuri twaramuhaye ubugingo bwacu bwose.Yesu yazanywe no kutubohora adukura mu bubata bw,ibyaha n,urupfu. Romains 8:1-3

Ku musaraba I Gologota Yesu yambaye umubiri w, icyaha acira ibyaha bya kamere ho iteka,niko yabashije gutsinda ibyari byarananiranye kubw,intege z,imibiri yacu.

Ni gute tubona ubwo buzima bushya?

Kwihana ibyaha no kwakira Umwami wacu Yesu Kristo

Kubatizwa no guhabwa Mpwemu w,Imana.

Yohani umubatiza niwe wabaye integuza y,Umwami Wacu Yesu abwiriza abantu ibyo kwihana no gutegura inzira y,Uwiteka,ati Ubwami bw,Imana buregereje. Luc 3:4-6

Iyo wihanye ibyaha ukakira Umwami wacu Yesu Kristo,haba hasigaye ko ubatizwa kugirango wiyambure umubiri w,icyaha uhabwe umubiri mushya n,imbaraga zo kunesha icyaha.

Umubatizo n,iki?

Jean3:3-6,Acte 9:17-18

Gupfana n,Umwami wacu Yesu Kristo ukazukana nawe.Guhamba umubiri w,icyaha ngo uhabwe umubiri mushya,umutima mushya,ibitekerezo bishya.Mu mubatizo ni ukwiyuhagira ibyaha,maze hakaza ihinduka muri wowe kuko uba ubaye icyaremwe gishya,ugahabwa ubushobozi bwa Mpwemu w,Imana.

Yesu yaje kutwereka inzira Niwe Nzira Ukuri n,Ubugingo nta wujya kwa Data atamujyanye. Jean14:6

Nawe yarabatijwe mbere yuko atangira mission yari yamuzanye,amaze kubatizwa ahabwa Mpwemu w,Imana mu iijwi rivugira mu ijuru ng,uyu ni Umwana wanjye nkunda nkamwishimira.Matayo3:13-17

Mu mubatizo habaho confirmation yuko uri umwana w,Imana nkuko ijwi ryavugiye mu ijuru Yesu abatizwa kandi Imana ikakunezererwa .

Ni ugukorana isezerano n,Imana rikwinjiza mu muryango w,abana b,Imana ukaba ubaye umugeni wa Kristo yakoye amaraso ye.Ni ugukora alliance na Yesu

Kristo ko ubaye uwe burundu.Kwemera ko wemera urupfu ,izuka rye

Ni ugusenya alliance zose wari waragiranye na satani ukamusohora mu buzima bwawe no mu byawe byose,ukamuhakana n,ibye byose .

Umubatizo ni urufunguzo rutuma tubona acces ku buzima bushya no kunesha ibyaha.Yesu yagiye ku musaraba ngo abambe ibyaha twe icyo adusaba ni umubatizo ngo natwe duhambe ibyaha,twakire imbaraga z,umusaraba wa Yesu duhabwe ubushozi bwa Mpwemu w,Imana atuyobore muro iyo nzira nshya yo kwezwa.

Mu mubatizo harimo imbaraga zitubohora mu ngoyi y,ibyaha,za mbaraga zazuye Umwami wacu Yesu Kristo zizura n,imibiri yacu zikayihindura mishya.Romains8:10. Mission yacu yo gukorera Imana iba itangiye,tukayishingira intahe dushize amanga nta bwoba.Acte 22.12-16

Paul amaze kwihana no kubatizwa yarahagutse akorera Imana ashize amanga.Acte9:17-20.

Umubatizo utuzanira umunezero w,Imana n,amahoro yayo.Acte 8:36-40.

Mumubatizo duha umutima wacu Yesu Kristo akaba ariwe uwurinda kandi nta kintu na kimwe gishobora kuwumukura mu kuboko.

Icyo Yesu adusaba ni ukugumana ubwo buzima bushya tukirinda kongera gusubira mu byaha ,yatubohoye ahubwo tumuhe imibiri yacu ibe ibitambo bizima bishimwa n,Imana tudatwarwa n,irari ry,imibiri yacu ahubwo tuyoborwa na Mpwemu w,Imana.Romains6.1-11

This entry was posted in Archives. Bookmark the permalink.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s