NIGUTE TWAKWERA IMBUTO NZIZA NKABAMAZE KWITIRIRWA KRISTO YESU?
Iyo twamaze gukizwa na Yesu Kristo biba bikwiye ko twera imbuto zikwiriye abihannye,kuko igiti kiteze imbuto nziza kigeraho kigacibwa kikajugunywa mumuriro,nukuvugako iherezo ry’abitwa ko bakijijwe ariko batagendera munzira nziza yera cg mumategeko y’Imana iherezo ryabo rirahari Mariko4:26-32,Luka3:7-1.
Umuntu wapfanye na Yesu akazukana nawe ntaba acyiganza ahubwo aganzwa n’Imana,ahinduka mushya mungeso,mumvugo.imyitwarire…uba utacyitwara uko ushaka ahubwo ucabugufi ukareka Yesu akagushoboza kugira ngo ubone kwera imbuto nziza z’abana b’Imana.Ariko harabicaye munshengero bitwa ngo barakijijwe arukwitirirwa iryo zina ariko ugasanga ntambuto nziza bera,ntaguhinduka kubarimo.Nkuko Imana ariyo izi ibiri mumitima y’abantu,ariko bene abo bamenyekanishwa n’imvugo,ibikorwa,n’ingeso zabo,…Matayo12:33-37.
Imana irashaka ko dusuzuma cyane imvugo yacu,kuko mukanwa kamwe hatavamo gushima no kuvuma.Imvugo yacu nziza izadutsindishiriza nkuko imvugo mbi izadutsindisha.Dusabe Yesu adushoboze n’Umwuka w’Imana kuganza imvugo yacu:ntiducire abandi imanza,ntitugatukane,ntitugasebanye,ntituvuge ibiteye isoni(amagambo y’ubupfu,ibiganiro bibi) ahubwo duhore dushima Imana,Yakobo3:8-12,Abefeso5:3-4.
Dusabe Imana imbaraga zokugendana mumitima yacu umubabaro Kristo yababajwe,icyogihe tuzirinda icyaha.Peterowa1 4:1-19-Ntitugengwe n’akamere ahubwo dukore ibyo Imana ishaka,habe ukwihangana wumvise abo wagendanaga nabo bagusebya kuko abo iherezo ryaborihari,tugire urukundo cyane kuko rutwikira ibyaha byinshi,ducumbikirane tutitotomba,tugaburirane impano twahawe,tugire umwete wo gusenga,tugire ubuntu,nitugeragezwa tugumane ukwizera twihanganye.Tumenye kandi ko muri byose tubishobozwa na Yesu Kristo uduha imbaraga.Amen