Kubaha Uwiteka Imana niryo tanguriro ry´ubwenge 26.01.2013

Ubutumwa 26.01.2012

Kubaha Uwiteka Imana niryo tanguriro ry´ubwenge 

Muri uru rugendo rujya mu bwami bw´Imana abatoranyijwe turahamagarirwa kwubaha umuremyi wacu ari we Uwiteka Imana yacu. Mu ijambo ryÍmana ari naryo ritumurikira ingene tugomba kwitwara hari ingero nyinshi zabubashe Uwiteka Imana nka Daniyeli, Meshaki n´ abandi bakaba baranabonye kunesha kuturutse ku Mana.

Ijambo ry´Imana riratubwira ngo ibyo dukora byose tubikorere guhimbaza Imana 1 Korinto 10:31. Niyo mpamnvu tugomba kubaha Imana mu byo tuvuga, ingene twitwara, ingene twiyumnvira, no mu kumushingira intahe.

Twaremewe guhesha icyubahiro Uwiteka Imana yacu ariyo yaturemye. Yesaya 43:7. Igihe kirageze ko twisuzuma tukareba ingene twarusha guhesha Imana icyubahiro. Tuve mu ngeso mbi, zishobora kuzatuma duhusha ubwami bw´ijuru. Kuko ibihe tugezemwo biriko birasurirana kugaruka kumukiza wacu.

Ubwami bw´ijuru ni ukugororoka, amahoro, n´umunezero muri Mpwemu Yera.

Ni twitware nkababohotse by´ ukuri igihe cyose duhore twiteguye kugaruka ku Umwami wacu Yesu Kristo igihe kigihari. Umusiguzi 11: 9, 11:4-5.

Imana ntabwo yahidutse kandi amasezerano yayo irayasoza. Kubw´urukundo rwayo ihora itwibutsa mu ijambo ryayo ko itwifuriza kubaho neza hano muri iyi si ndetse ikanaduha ubugingo buhoraho.

Gutegeka kwa kabiri 30:19-20 Imana yacu ishaka ko duhitamwo neza ariko kwumvira no kuyifatanyaho akaramata kuko ariyo bugingo bwacu no kurama kwacu kugirango tubone kuba mu gihugu yarahiye ba sekuruza bacu, Aburahamu na Isak ana Yakobo. Amen

This entry was posted in Ubutumwa. Bookmark the permalink.

2 Responses to Kubaha Uwiteka Imana niryo tanguriro ry´ubwenge 26.01.2013

  1. ALPHA says:

    IMANA IGIBAHA IMIGISHA KU BW’IJAMBN RY’IMANA

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s