Ubutumwa bwa samedi le 27.11.2021
Kwizera n´ibyiringiro byacu bibe ku Mana
1 Petero 1:
Ku bw´imgambi myiza Imana yai idufitiye yadutoranije mu magana menshi y´abanyabyaha, injiji, ibipfmatwi, n´imumpyi, idukura mu bujya bwa satani iduha agakiza kayo. Hari impamvu nyinshi zo kuyishima no kuyikunda no kuyiringira no kuyizera.
Twagiriwe ubuntu kuba twaremeye gukurikira Yesu tukamwizera tutamubona aiko tukabona ibyo akora bigaragara ko ari hagati muri twe.
Impamvu twakijijwe n´ukugirango dukure ibyizigiro ku bibora tubishire ku bugingo buhoraho. Ni byiza kugira indoto y´ibyo umuntu ashaka kugeraho muri iyi si. Ariko cyane cyane kugira indoto no guharanira kubona ubugingo buhoraho.
Vs3. Agakiza twahawe hari impamvu yo kugagumamo mu kwizera. Mu byo unyuramwo byose hanga amaso ukunesha kw´Umwami Yesu. Ku musaraba igorogota ibyaha byose byarahariwe rero nta cyaha na kimwe kibasha guhangara amaraso ya Yesu.
Mu gakiza kadushitsa mu kwizera no kwizigira Imana habamwo kwezwa. Kugirango twerekane ukwizera Imana, tugira kwirindi icyaha no kwumvira tukiyambura. Ndetse ntitwishushanye n´ibiki gihe. Kuko isi irimwo kwihuta cyane n´ingombwa ko tuba maso.
Ezekiel 2:7 Mu gihe cya Ezekiyeli, Imana yamutumyeho kuburira ubwoko bwayo ko bihana bakava mu byaha naho batari bwumvire kuko Imana yabonaga imitima yabo yuzuye ubugome.
Matayo 12:33-36 Agakiza k´ukuri kabonekera mu mbuto kama. Amagambo yacu niyo azadutsindishiriza cyangwa akadutsindisha.
Matayo 13:24-30 Umugani w´urukungu mu masaka. Uyu mugani utwereka uko abakijijwe tugomba kubaho ubuzima bwejejwe tukagira kwama imbuto z´abihanye koko. Kuko iyo tubaye murushengero ntitugendere mu kwubaha Imana, hari umusi w´Imana izazira ikadukira urubanza.
Daniel 5:26 Tugire kwubaha Imana kandi tunisuma niba duhagze neza twe kwemera guhumurizwa mu byaha ahubwo tubivemo duhindukirire Imana nayo izatugirira neza.
Ibyahishyuwe Johana 3:15-22
Mu gihe duhisemwo gukizwa ni dukizwe koko, twiyambure ibidusibza inyuma turwane intambara yo kuva mu byaha kuko unesha azokwambikwa ikamba. Dusabe Imana itwuzuze Mpwemu Year tugende nk´abana b´umuco. Amen